00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patoranking yiyongereye mu bahanzi bazaririmba muri Kigali Up

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 August 2017 saa 03:18
Yasuwe :

Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria, Patoranking yiteguye kuza mu Rwanda, yatumiwe mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival rigiye kuba ku nshuro ya karindwi.

Patoranking yamamaye mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika nka ‘My Woman’, ‘No Kissing Baby ft. Sarkodie’, ‘Girlie ’O’ Remix ft. Tiwa Savage’ n’izindi. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane iwabo muri Nigeria ndetse izina rye rirakomeye muri Afurika.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Kigali Up Music, Mighty Popo yavuze ko ibiganiro na Patoranking byamaze kurangira ndetse ko ubu igisigaye ari uko uyu muhanzi aza mu Rwanda agakora igitaramo.

Yagize ati “Nibyo, Patoranking twamaze kuvugana na we, agomba kuza muri Kigali Up […] We azaririmba ku munsi wa mbere, kandi azaririmba kare rwose, azaririmbana na Ismaël Lô hanyuma Alpha Blondy azaririmbe ku itariki 20 Kanama.”

Patoranking ubusanzwe witwa Patrick Nnaemeka Okorie yavutse kuwa 27 Gicurasi 1990, akora umuziki wa reggae na dancehall akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Yavukiye mu gace ka Ijegun muri Egba, agitangira umuziki yabanje gukorana n’abahanzi barimo XProject, Konga, Slam ndetse Reggie Rockstone nyuma amaze gukomera ahuza imbaraga n’abafite izina rikomeye muri Afurika.

Abandi bahanzi mpuzamahanga bategerejwe muri Kigali Up harimo Ismaël Lô, Alpha Brondy, itsinda rya Quantum Split rikora injyana ya Rock&Soul, umucuranzi wa gitari Manou Gallo wo muri Côte d’Ivoire ndetse n’itsinda rikomeye ryo muri RDC ryitwa Nkento Bakaji na bo bategerejwe mu Rwanda.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri Kigali Up harimo King James, Riderman, Young Grace, Strong Voice, Gaby Kamanzi, Israel Mbonyi, Gakondo Group n’abandi batandukanye. Aba hamwe n’abandi benshi bazaririmba mu iserukiramuco ry’umuziki rya ‘Kigali Up Music Festival’ rizabera muri IPRC Kicukiro kuva kuwa 19 Kanama kugera ku itariki ya 20 Kanama 2017.

Patoranking yiteguye kuza mu Rwanda kwitabira Kigali Up Music Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages