00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patoranking yasuye Ambasade y’u Rwanda i Londres

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 June 2026 saa 03:55
Yasuwe :

Umuhanzi Patoranking yagiriye uruzinduko muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yakirwa na Ambasaderi Johnston Busingye wamushimiye uruhare rwe mu guteza imbere urubyiruko rwa Afurika.

Amakuru yatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza avuga ko uru ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo kuganira ku ruhare rw’umuco mu guteza imbere Afurika, iterambere ry’inganda zishingiye ku guhanga udushya n’uburyo bwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Patoranking uri mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, yashimiwe na Ambasaderi Johnston Busingye uruhare akomeje kugira mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu burezi no gushyigikira impano z’abakiri bato.

Nubwo benshi bamumenyereye mu ndirimbo ze zakunzwe, ibikorwa bye byarenze umuziki.

Mu 2020, abifashijwemo na African Leadership University (ALU), yatangije gahunda yo kwishyurira abanyeshuri batishoboye binyuze muri gahunda yiswe ‘ALU Patoranking Scholarship’.

Ni igikorwa Patoranking yatangije mu gufasha urubyiruko rwo hirya no hino muri Afurika kubona amahirwe yo gukomeza amashuri no kwitegura kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.

Urugendo rwa Patoranking muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, rukurikiye urw’abandi banyamuziki b’ibyamamare bagiye bayisura mu bihe bitandukanye.

Patoranking yagiriye uruzinduko muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yakirwa na Ambasaderi Johnston Busingye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages