Patient Bizimana yemereye IGIHE ko nyuma y’iyi myaka yose yongeye kubisubukura ndetse ubu agiye kujya abikorera mu bihugu bitandukanye bitari u Rwanda gusa.
Ibi bitaramo byari bigamije gufasha abakunzi b’umuziki we kwizihiza Pasika, Patient Bizimana agiye kubisubukurira muri Canada, aho biteganyijwe kubera ku wa 20 Mata 2025.
Ni igitaramo byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Ottawa kikazitabirwa n’abarimo Aime Frank, Miss Dusa na Serge Iyamuremye.
Patient Bizimana yavuze ko kuba ibi bitaramo bisubukuriwe muri Canada atari uko ariho bizajya bibera gusa.
Ati “Nureba neza iby’uyu munsi byiswe ‘Easter celebration2025 Season Canada’ ibyo bisobanuye ko mu yindi myaka bishobora kujya bibera mu bindi bihugu atari aha gusa.”
Patient Bizimana yaboneyeho umwanya wo gushyira umucyo ku cyateye ihagarara ry’ibi bitaramo mu myaka yashize.
Ati “Urabona mu 2020 twari kubikora tuza kugira ikibazo cya Covid-19, nyuma naje gushaka mbanza kwita kuri gahunda z’umuryango wanjye. Kuri ubu rero ibintu byose namaze kubishyira ku murongo nongeye kubisubukura.”
Uretse ibi bitaramo ari gutegura afatanyije na sosiyete yitwa ‘Reimage Canada Inc.’ imaze gukomera mu gutegura ibitaramo muri Canada, Patient Bizimana yavuze ko yari amaze iminsi ari gukora kuri album ye nshya ndetse azatangira gusohora indirimbo ziyigize mu minsi iri imbere.
Ubwo ibi bitaramo byaherukaga mu 2019, Patient Bizimana yari yatumiye abahanzi barimo Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakurikiye Sinach yari yatumiye mu 2018.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!