00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papi Clever na Dorcas bageze muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2026 saa 02:11
Yasuwe :

Itsinda ry’abaramyi Papi Clever na Dorcas ryageze mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, aho ritegerejwe gutaramira ku wa 18 Nyakanga 2026.

Papi Clever na Dorcas bageze muri Canada ku wa 14 Nyakanga 2026.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Papi Clever yavuze ko bageze mu Mujyi wa Ottawa amahoro, ahamya ko nubwo bagiye gutaramirayo igitaramo kimwe bateganya kuzasubirayo muri gahunda zabo bwite.

Ati "Twagezeyo amahoro, twitabiriye igitaramo cy’itorero ariko mu Ukwakira 2026 tuzasubirayo mu bitaramo byacu bwite."

Papi Clever na Dorcas bageze muri Canada bavuye mu bitaramo baherukaga gukorera i Bujumbura mu Burundi no muri Zambia mu mezi ashize.

Itsinda rya Papi Clever na Dorcas ni rimwe mu matsinda azwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Rigizwe n’umugabo n’umugore bahisemo gukoresha impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Papi Clever, ubusanzwe witwa Tuyizere Pierre Claver, yatangiye kuririmba akiri muto. Nyuma yaje guhura na Ingabire Dorcas, na we wari ufite impano yo kuririmba. Bamaze kubana nk’umugabo n’umugore, bahuje impano zabo bashinga itsinda baryitirira amazina yabo.

Mu rugendo rwabo rwa muzika, bamaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe, ziganjemo izigamije gukomeza ukwizera, guhumuriza ababaye no gushimira Imana.

Iri tsinda ryamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zaryo zifasha abakristo mu kuramya no guhimbaza Imana, zirimo "Nzakurikira" "Hari Imbaraga" "Ngwino Mwuka Wera" "Yesu Ni We Mucunguzi" na "Uri Uwera".

Papi Clever na Dorcas bageze Ottawa muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages