Buri myaka ibiri, Kiliziya Gatolika mu Budage yizihiza umunsi mukuru mu ruhererekane rw’ibitaramo bitandukanye.
Muri uyu mwaka, iki gikorwa giteganyijwe kuba kuva ku wa 29 Gicurasi kugeza ku wa 2 Kamena 2024.
Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuraperi yavuze ko yatunguwe no gutumirwa muri ibi birori cyane ko Abadage batamenyereye kubona abihayimana baririmba Hip hop.
Yatoranyijwe kuzaseruka nk’umuhanzi uzahagararira Diyosezi ya Erfurt, Intercultural artist of the Diocese Erfurt, ndetse ni amateka kuko ari ubwa mbere bibaye ko Umunyarwanda aserukira diyosezi yo mu Budage kuri uru rwego.
Padiri Jean François Uwimana yabwiye IGIHE ko yishimiye gutekerezwaho mu bazatarama muri ibi bikorwa.
Yagize ati “Ni bimwe bavuga ko Imana ikora ibyayo kuko umenya no kubisaba utabona uko ubisaba. Ni umugisha nta kindi. Navuga ko igitekerezo bakigize kubera ko muri diyosezi no kuri kaminuza bazi ko ndi umunyamuziki kandi ko nkunze gukorana na bamwe muri bo.’’
Kiliziya Gatolika yo mu Budage ifite abakirisitu basaga miliyoni 22 mu gihe Diyosezi ya Erfurt yo ifite abarenga ibihumbi 155.
Padiri Jean François Uwimana yavuze ko kuba yaratoranyijwe nk’umwe mu bahanzi bazitabira ibi birori abifata nk’ikimenyetso cy’uko bemera ibyo akora.
Ati “Gutoranya Umunyarwanda uhamaze imyaka itatu gusa mu bintu nk’ibi biba rimwe mu myaka ibiri kandi bigahuriza hamwe abantu benshi ni ishimwe rikomeye.’’
Yagaragaje ko ari amahirwe akomeye yo kubyaza umusaruro no kwerekana ibyo ashoboye.
Yakomeje ati “Ngomba kuhanyura neza, ndumva barampaye kuririmba inshuro ebyiri [stages]. Ni ugukora ku buryo aya mahirwe azabyara andi ku rwego mpuzamahanga ndetse nkanakora indirimbo z’indimi zitandukanye.’’
Padiri Jean François Uwimana umaze iminsi mu masomo mu Budage yanakoranye n’abahanzi bo muri icyo gihugu nyuma y’uko umuziki we utangiye gukundwa. Azwi cyane nk’umwe mu bapadiri bake bakora Injyana ya Hip hop.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!