00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yampano ntiyaririmbye mu gitaramo cya Papa Cyangwe cyabayemo ikibazo cy’ibyuma (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 November 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki, gusa habamo ibibazo byatumye bamwe mu bo yatumiye bataririmba, abandi bataha bakubita agatoki ku kandi kubera gutenguhwa n’ibyuma.

Ni mu gitaramo cyabereye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, kiririmbamo abahanzi barimo abakizamuka.

Umwe muri bo ni Young Zaki wamamaye mu ndirimbo yise ‘Motari’ yanaririmbye; Taykun Degree wishimiwe cyane, Hertos wamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Karite Jone’ yakoranye na Diez Dolla yanishimiwe.

The Nature yaririmbye indirimbo yise ‘Umuvuno’, ‘Jumpy Boyz’ na ‘Ice Mello’ wavuye ku rubyiniro atishimye kubera ko bamukuyeho akirimba, ndetse akanajugunya ‘micro’ atarangije indirimbo yari ari kuririmba.

Mu bahanzi bamaze kumenyakana harimo Racine waririmbye indirimbo zirimo iyo yise ‘Agahugu’, ‘Bizacamo [amafaranga]’ yahuriyemo na G-bruce, ‘My Guy’, ‘Nzura’ n’izindi.

B Threy wamukurikiye yaririmbye indirimbo zirimo ‘Nyumvira’ yahuriyemo na Dj Toxxyk na Trizzie Ninety Six, ‘Dejavu’ yahuriyemo na Fifi Raya banayiririmbanye, ‘Ni e?’ yahuriyemo na Trizzie Ninety Six, ‘Nituebue’ yahuriyemo na Bushali na Slum Drip n’izindi.

Fireman wakurikiyeho yasusurukije abari bitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Abahungu ba muzika’, ‘Biha ibindi’, ‘Original’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Nel Ngabo na ‘Itangishaka’ yakoranye na King James ari na yo yasorejeho.

Papa Cyangwe wizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki yinjiranye ku rubyiniro n’abakobwa n’abasore bambaye Kinyarwanda.

Ahita aririmba indirimbo ye ‘Ngaho’, atarayisoza ibyuma bihita bizima. Mu gihe yafataga ijambo yashimiye abitabiriye. Ati “Ndishimye kuba ndi kubabona hano ndabakunda cyane!”

Nyuma y’iminota irenga itanu ibyuma byanze kuvuga byongeye birakora, ahita aririmba ‘Sana’ na ‘Ku Nsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Izindi ndirimbo yaziririmbye yifashishije abanyamideli bamutambukaga iruhande. Yaririmbye ‘Imbeba’ yakoranye na Igor Mabano, ‘It’s Okay’ yakoranye na Afrique na Fireman.

Yahamagaye Ish Kevin baririmbanye indirimbo bise ‘Bakalo’. Yasize Ish Kevin ku rubyiniro aririmba ‘Amakosi’ ahita avaho.

Zeo Trap yageze ku rubyiniriro asanga ibyuma ntibiri gukora asubira mu rwambariro, nyuma y’iminota mike aragaruka ashimisha abakunzi be.

Riderman yagiye ku rubyiniro aririmba ‘Inyuguti ya R’, mu gihe izindi yaziririmbye nta byuma bivuga, uretse kuzumvisha abakunzi be gusa n’ijwi yifashishije indangururamajwi.

Muri izo harimo iyo yise ‘Amateka’, ‘Umwana w’umuhanda’ n’izindi ze. Arangije ati “Ndabashimira ariko reka umwanya wacu tuwuhereze Papa Cyangwe.”

P-Fla na Generous 44 ni bo bashyize akadomo kuri iki gitaramo, na bo baririmba by’akanya gato bahita basezera abafana. Bakiva ku rubyiniro MC Iradukunda Bertrand yahise asoza igitaramo aha umwanya DJ akanya gato. Yampano wari utegerejwe ntabwo yaririmbye muri iki gitaramo.

Abakobwa b'ibizungerezi bari babukereye
Abarimo Muyoboke Alex bari bitabiriye
AG Promoter na Micky bari babukereye
Akanyamuneza kari kose kuri nyina wa Papa Cyangwe
Ahabereye igitaramo abantu bari bitabiriye ku bwinshi
B-Threy na Fifi Raya baririmbanye indirimbo bahuriyemo
Buri Kantu na Buri Nguni bari bitabiriye
B-Threy yataramiye abari bitabiriye
Fela Music bahawe umwaya biyereka abakunzi babo
DJ Flixx ugezweho mu kuvanga imiziki ni umwe mu bari bitabiriye
Fireman ku rubyiniro
Hertos yashimishije benshi mu ndirimbo ye yise 'Karite Jone'
Iki gitaramo cya Papa Cyangwe cyari cyitabiriwe
Iki gitaramo cyari kinogeye ijisho
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abakobwa bakunda Hip Hop cyane cyane
Ish Kevin yashimuse igitaramo cya Papa Cyangwe
Ish Kevin yeretswe urukundo
Jumpy Boyz ku rubyiniro bashimishije benshi
Jojo Breezy uri mu babyinnyi bamaze kubaka izina yari yitabiriye
Papa Cyangwe ubwo yari ari ku rubyiniro
Patycope uzwi ku mbuga nkoranyambaga uri ibumoso n'umugore we bari bitabiriye
Racine ni umwe mu bishimiwe muri iki gitaramo
Riderman yashimiye Papa Cyangwe ku kwizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki
Riderman ku rubyiniro
Rutambi uzwi ku mbuga nkoranyambaga yari yitabiriye ari kumwe n'umugore we baheruka gusezerana mu mategeko
Taykun Degree ni umwe mu bahanzi bakizamuka bahawe umwanya
Tity Brown yari yitwaje ibizungerezi
Young Zaki wamamaye mu ndirimbo yise Motari yahawe umwanya
Uyu mwana ukiri muto yahawe umwanya acurangira abari bitabiriye
Zeo Trap yabanje kuva ku rubyiniro kubera ibyuma arongera asubiraho
Zeo Trap ku rubyiniro yari ari kumwe n'abasore bakunze kumuhora hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages