00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P Diddy yatunguye abakobwa be abaha ‘Range Rovers’ (Video)

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Umuraperi akaba n’umunyemari, P Diddy yahaye impano y’imodoka zo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ abakobwa be b’impanga, ku isabukuru yabo y’imyaka 16.

Abakobwa b’impanga Jessie James Combs na D’Lila Star Combs ubwo bari mu birori byo kwishimira isabukuru yabo, se yabatunguye abaha imodoko ebyiri.

Ni abakobwa P Diddy yababyaranye na nyakwigendera Kim Porter, wari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli. Yitabye Imana mu 2018.

Sean combs wamenyekanye cyane nka P Diddy, ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku Isi. Uyu mugabo w’imyaka 53 yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo n’ibya Grammy yegukanye ubugira gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .