00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P.Diddy ashobora gukurikiranwaho urupfu rwa 2Pac

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 August 2026 saa 11:13
Yasuwe :

Sean ‘Diddy’ Combs ashobora kongera guhura n’ibibazo by’imanza, nyuma y’uko urubanza rw’umugabo ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa 2Pac Shakur rutangiye gutanga umucyo ku birego bimaze imyaka myinshi bivugwa ku iyicwa ry’uyu muraperi w’ikirangirire.

2Pac yishwe arashwe ku wa 7 Nzeri 1996 i Las Vegas muri Leta ya Nevada, ubwo imodoka yari arimo yari ihagaritswe n’amatara agenzura urujya n’uruza mu muhanda. Yarashwe inshuro enye, aza kwitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu afite imyaka 25.

Kugeza ubu, Duane ‘Keffe D’ Davis, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko ka South Side Compton Crips, ni we muntu wenyine ukurikiranyweho urupfu rwa 2Pac.

Abashinjacyaha bavuga ko Davis yagize uruhare mu gutegura igitero cyaguyemo 2Pac, nubwo atari we warashe amasasu yamwishe.

Urubanza rwe rwatangiye muri Kanama 2026 i Las Vegas, nyuma y’imyaka hafi 30 ubwo bwicanyi bubaye. Davis ahakana icyaha, mu gihe ubushinjacyaha bushingira cyane ku magambo yagiye avuga mu biganiro bitandukanye ndetse no mu gitabo yasohoye mu 2019.

Mu gihe uru rubanza rukomeje, izina rya Sean ‘Diddy’ Combs ryongeye kugaruka mu nkuru zirebana n’iyicwa rya 2Pac.

Nk’uko ikinyamakuru ‘The Telegraph’ kibitangaza, hari amakuru y’abanyamategeko avuga ko urubanza rwa Davis rushobora gutuma hongera gusuzumwa uruhare rw’abandi bantu bashobora kuba baragize aho bahurira n’iki gikorwa.

Diddy amaze imyaka myinshi avugwa mu bagize uruhare mu rupfu rwa 2Pac, icyakora, kugeza ubu uretse kuba avugwa cyane ntawe uramushinja cyangwa ngo atangire gukurikiranwa ku bwicanyi bwa 2Pac.

Abashinjacyaha bavuga ko Davis yagize uruhare mu gutegura igitero cyo kwihorera nyuma y’amakimbirane yabereye muri MGM Grand Casino i Las Vegas, aho 2Pac n’abo bari kumwe bagiranye imirwano n’abantu bari bafitanye isano na Davis.

Bavuga ko Davis ari we wari uyoboye gahunda yo gutegura icyo gikorwa ndetse ko ari na we wahaye abari mu modoka imbunda yakoreshejwe mu kurasa 2Pac.

Davis we ahakana ibyo aregwa, ndetse abamwunganira bavuga ko amagambo yagiye avuga mu myaka yashize atagomba gufatwa nk’ibimenyetso bifatika kuko hari ibyo yavuze mu buryo bwo kwiyemera no gushaka gukurura abantu bakurikira ibikorwa bye.

Urubanza rwe rwitezweho kumara ibyumweru byinshi, ndetse rushobora gutuma hamenyekana amakuru mashya ku rupfu rwa 2Pac rwakomeje kugirwa ibanga rikomeye mu mateka ya Hip Hop.

P Diddy ashobora gukurikiranwa muri dosiye y'urupfu rwa 2Pac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages