Sangaré w’imyaka 51 yageze mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki 8 Ugushyingo 2019.
Mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2019 nibwo yataramiye i Kigali aho yahuriye na Nirere Shanel mu gitaramo cyanyuze abakitabiriye.
Muri iki gitaramo yaba Nirere Shanel cyangwa Sangaré buri wese yahawe igihe kirenga isaha ataramira abakunzi b’umuziki we abamara ipfa.
Sangaré na Nirere Shanel buri umwe yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose atekereza ko zishimisha abakunzi b’umuziki we, abafana bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi nabo ntibabatengushye babyinanaga indirimbo ku yindi.
Nirere Shanel ku rubyiniro yafashwaga n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi yasanze mu Rwanda mu gihe Sangaré we yari yazanye abacuranzi be n’abamufasha mu majwi bavanye muri Mali.
Iki gitaramo kitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, Igikomangoma cyo mu bwami bwa Jordan Dina Mired,Dr Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Iri serukiramuco rifite intego yo gusangiza abazaryitabira akamaro k’ubuhanzi bw’uburyo bwose n’uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima.
Muri iri serurikiramuco abahanzi, abacuruzi, inzobere mu buzima ku rwego rw’Isi, n’abandi batandukanye bagomba kwerekana uburyo imbaraga z’ubuhanzi zafasha mu buzima.
Hamwe Festival ibereye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, yatangiye ku wa 8 Ugushyingo, izarangira ku wa 13 Ugushyingo 2019, biteganyijwe ko ibera ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.
Reba uko Nirere Shanel yitwaye muri iki gitaramo
Reba uko Oumou Sangaré yitwaye muri iki gitaramo



















TANGA IGITEKEREZO