Okkama yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, aho yanavuze ko atifuza kongera gukorana na Element Eleéeh mu bijyanye no gutunganya indirimbo ze.
Ati “Element njye ntabwo azongera kunkorera indirimbo. Nta kindi kibazo gihari. Yampano yarabivuze abantu bamwita umusazi. Akeneye guca bugufi akareka kwishyira hejuru cyane.”
Okkama yavuze ko Element yagize aho agera abikesheje ubufasha bw’abamushyigikiye, ariko ngo nyuma akabihinduka.
Ati “Navuga ko yabaye inkirabuheri. Yagize aho agera abifashijwemo n’abantu, ariko nyuma arahinduka.”
Nubwo muri icyo kiganiro Okkama atatangaje mu buryo burambuye ikibazo cyabateranyije, mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko umwe mu mizi y’amakimbirane ushingiye ku kutumvikana kwabaye igihe yashakaga gusohora indirimbo yitwa ‘Besto’ yakoranye na Kenny Sol.
Ati “Mfite indirimbo yanjye yitwa ‘Besto’. Nari maze gukora amashusho yayo, musabye uburenganzira bwo kuyisohora ansubiza ibintu byantunguye. Yarambwiye ati ‘ikibazo cyanyu ni uko mushyira umuntu ku gitutu’. Hanyuma ambwira ko atazayimpa atarasohora iye, ansaba kwihangana.”
Okkama yavuze ko atazi neza icyatumye Element amufata muri ubwo buryo, gusa agaragaza ko hari bamwe mu banyamuziki bagira impungenge cyangwa bakagira ubwoba bw’abahanzi bafite impano zidasanzwe.
Mu gihe amakimbirane hagati yabo akomeje kuvugisha benshi, Okkama we ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki. Aherutse kandi gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Nyamabara’.
Mu rwego rwo kuyimenyekanisha, yahise anasohora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Vumbi’, iri mu zigize iyi album.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!