Umuntu wa hafi y’uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo mu minsi ishize yasohoye indirimbo ahuriyemo n’abahanzi batandukanye ariko yari ameze nabi.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubu burwayi bwafashe Oda Paccy muri Nyakanga uyu mwaka. Ati ”Byatangiye ari akantu gato kizanye ku ijosi, icyakora ntawatekerezaga ko kaba ikintu kinini kimubuza amahwemo nkuko bagiye kumubaga bimeze.”
“Uko iminsi yagiye yisunika, ni ko uyu muraperikazi yagendaga aremba. Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, yararembye biba ngombwa ko ajya kwa muganga. Nyuma yo kureba uburwayi bwe abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga byihuse.”
Uyu muraperikazi kugeza ubu ayobora studio yitwa Classic Empire Record, afashwe n’ubu burwayi nyuma y’uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise “Feedback”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!