Ku wa 6 Nzeri 2026, abana bo muri Moriox Kids, bafatanyije n’umuhanzi Chris Hat bari kumwe muri Kyrgyzstan, basusurukije abitabiriye irushanwa rya ‘World Nomad Games 2026’.
Nyuma yo gutaramira mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye i Bishkek, Umurwa Mukuru wa Kyrgyzstan, kuri uyu wa 7 Nzeri 2026, abana bo muri Moriox Kids bahise berekeza mu Mujyi wa Osh.
Uyu mujyi ni wo utegerejwemo igitaramo aba bana bazahuriramo na Gulnaz Chynybek Kyzy, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kyrgyzstan.
Irushanwa rya ‘World Nomad Games’ aba bana bataramiyemo ni kimwe mu bikorwa bikomeye bihuza ibihugu byo hirya no hino ku Isi, hagamijwe kwimakaza umuco, guteza imbere ubusabane no gusangizanya amateka n’indangagaciro by’imiryango n’ibihugu bifite umuco gakondo ukomeye.
Abana bo muri Moriox Kids bitabiriye ibi birori ku butumire bwa Minisiteri y’Umuco ya Kyrgyzstan, yabagaragarije ko kwitabira kwabo kuzagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuco w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ibi byatumye abakobwa bo muri Moriox Kids baseruka bakenyeye Kinyarwanda, mu gihe abahungu bari bambaye nk’Intore, mu rwego rwo kwerekana no kwishimira umuco wabo.
‘World Nomad Games 2026’ ni irushanwa mpuzamahanga ryari rimaze iminsi ribera muri Kyrgyzstan, ryahuje ibihugu birenga 90, abakinnyi babarirwa mu bihumbi ndetse n’abandi bitabiriye ibikorwa bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!