Amakuru ahari ashimangira ko uyu musore yahise yishumbusha umuhanzi Kin Bella ukomoka mu Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yajyaga gukina umukino w’iteramakofe muri Kenya, Shakib yerekeje i Nairobi aherekejwe n’uyu muhanzi Kin Bella ndetse binavugwa ko baba bari mu rukundo.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko iby’urukundo rw’aba ari impamo, ndetse agashimangira ko uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzi utuye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda.
Abatazi Kin Bella ubusanzwe ni umuvandimwe wa Uwase Blandine wamenyekanye mu Rwanda nka Blandy Starr, umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru binyuranye nka Izuba TV, Radio&TV10 n’ibindi.
Kin Bella ubusanzwe yitwa Belinda Niwabo. Ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Uganda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka ‘Sente za pill’, ‘Tonesipata’ n’izindi zatumye yamamara.
Ubwo bari bageze muri Kenya, Shakib yavuze ko nawe yatunguwe bikomeye n’icyemezo Zari yafashe kuko batari bakiganiriyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!