00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka umunani, abari bagize ‘Urban Boys’ bongeye guhura (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2026 saa 07:06
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani, Safi, Humble Jizzo na Nizzo bamenyekanye cyane mu itsinda Urban Boys bongeye guhura ari batatu, mbere y’iminsi mike ngo bataramire i Rubavu.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2026, Safi Madiba wari uturutse muri Canada na Humble Jizzo wari uvuye i Nairobi muri Kenya bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bakirwa na Nizzo Kaboss.

Uretse Nizzo Kaboss, aba bahanzi banakiriwe n’abanyamakuru bake bari bamenye aya makuru ndetse n’itsinda ry’abayobozi ba EAP yabatumiye muri MTN Iwacu Muzika Festival, bazaririmbamo mu gitaramo kizabera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’abanyamakuru bakigera i Kigali, Humble Jizzo yavuze ko atari Abanyarwanda gusa babakumbuye, ahubwo na bo ubwabo bari bakumbuye kongera kuririmbana imbere y’abakunzi babo.

Ati "Ni ibintu byiza. Nk’uko ubivuze, hari hashize imyaka umunani. Gusa nta cyahindutse ku buryo abantu badufata. Ahubwo turashaka kurenza ibyo twabahaga mbere. Abantu baradukumbuye, natwe twari dukumburanye. Iyo abantu bahuye bamaze igihe bakumburanye, uba uzi ibyishimo bibaranga."

Nizzo Kaboss yavuze ko abazitabira igitaramo bazahuriramo bakwiye kwitega ibyishimo byinshi.

Ati "Bitege ibyishimo kuko natwe turishimye. Twari dukumbuye kongera gutaramana n’abakunzi bacu no kongera kubabona."

Mu bakiriye Urban Boys harimo na Muyoboke Alex wakoranye n’iri tsinda imyaka myinshi. Yabwiye IGIHE ko yifuza kongera kuribona rikora indirimbo nshya ndetse rikanategura ibitaramo bitandukanye.

Babajijwe niba kongera guhura kwabo kuzakurikirwa no gukora indirimbo nshya, Nizzo Kaboss yavuze ko ibisubizo birambuye abantu bazabimenya nyuma y’igitaramo bazakorera i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Ati "Byose birashoboka, ariko ibindi reka tuzabimenye nyuma yaho."

Mu buryo bwo gutebya, Safi Madiba yahise amwunganira ati "Uko tuzasa ntikurerekanwa. Icy’ingenzi ni uko tuzajya i Rubavu, ibindi turi hano, nibiba ngombwa tuzabitangaza."

Nizzo yari yagiye kwakira bagenzi be batangiranye itsinda rya Urban boys
Humble Jizzo ahobera Nizzo Kaboss
Safi Madiba na Nizzo bahoberana nyuma y'imyaka umunani yari ishize badahura
Safi Madiba yahobeye Queen Ringo usanzwe ari umufana wa Urban Boys
Nizzo yahise yereka Safi Madiba Queen Ringo bamaze iminsi bavugwa mu rukundo nubwo bo babihakana bagahamya ko ari inshuti magara
Akanyamuneza kari kose kuri Safi Madiba wageze i Kigali
Muyoboke Alex wari wagiye kwakira Urban Boys bigeze gukorana, yabanje kuganira na Safi Madiba
Mu masegonda make babonye umwanya wo kubaza Nizzo Kaboss amakuru ari i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages