Uyu musore yamamaye cyane mu bihangano bitandukanye birimo ‘Shakira ahandi’, ‘Surwumwe’, ‘Kagirinkuru’, ‘Ntimubimbaze’, ‘Ntiza’ yahuriyemo na Bruce Melodie n’izindi.
Yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka irenga itanu akora umuziki yahisemo gutangira umushinga wa album ye ya mbere muri uyu mwaka, ndetse ateganya kuyimurikira abakunzi be mu gihe Coronavirus yaba icishije make.
Ati “Maze imyaka itanu n’imisago mu muziki rero natekereje ko natangira umushinga wa album nshya muri uyu mwaka ndetse yanamaze kurangira. Iriho indirimbo 10 nshya zirimo eshanu nikoranye n’izindi nakoranye n’abantu bakomeye mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba.”
Akomeza agira ati “Album yanjye nshya nayise ‘Izina ryanjye’ nzayishyira hanze mu gihe Coronavirus yaba icishije make. Indirimbo ziriho hari izikubiye ku nkuru mpamo (urukundo n’ubuzima) nahawe n’abafana izindi nabwiwe n’inshuti zanjye nkumva ari inkuru nziza zavamo indirimbo ziryoheye amatwi.”
Mr Kagame aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Amadeni, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer X na Fazzo mu gihe amashusho yakozwe na Harris Regis na Eazy Cuts.
Mr Kagame yari aherutse kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ntiza’ yahuriyemo na Bruce Melodie, iyi byavugwaga ko aba bahanzi baririmbye ibishegu ariko bo bakabihakana.
Reba indirimbo Mr Kagame aheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!