Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, Mike Kayihura abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Muraho, indirimbo yanjye ya mbere nshya kuri EP ‘Intwaza’ yamaze gusohoka [...] tubonane mu kwezi kumwe.”
Ni indirimbo Mike Kayihura yasohoreye kuri shene ya YouTube nshya. Ibi bishimangira ko ibibazo bye n’abo bakoranaga byayigizeho ingaruka.
Umwaka ushize, Mike Kayihura yabwiye IGIHE ko yari amaze imyaka itatu akomanyirijwe ibyo gusohora indirimbo nyuma yo gusinya amasezerano atari yabanje kwitondera akita mu kagozi kamubuza kongera gukora ibihangano uko ashatse.
Icyo gihe, Mike Kayihura yatangaje ko yari amaze imyaka itatu adasohora indirimbo nshya bitewe n’amasezerano yasinye na sosiyete yari yizeyeho kwagura umuziki we, ariko asanga ibyo yasinyiye bitamuha uburenganzira bwo gusohora ibihangano bye uko ashaka.
Hari amakuru ahari avuga ko Mike Kayihura yari yasinyanye na sosiyete yo muri Nigeria yari kumufasha kugurisha ibihangano bye, icyakora biza kutagenda neza bafata icyemezo cyo kumushora mu manza ndetse mu gihe bari batarakiranuka akaba atari yemerewe gusohora indirimbo.
Nyuma y’uko asohoye iyi ndirimbo, IGIHE yifuje kuganira na Mike Kayihura ku bijyanye n’iki kibazo icyakora ntibyadukundira kuko atari mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!