Iki gitaramo cyabereye muri Zaria Court mu ijoro ryo ku wa 8 Kanama 2026, cyitabirwa n’abakunzi b’umuziki, benshi muri bo bari bagiye kwihera ijisho Urban Boyz, itsinda ryari rimaze imyaka icyenda ridataramira i Kigali.
Iki gitaramo cyatangijwe n’abahanga mu kuvanga imiziki, basusurutsa abitabiriye mbere y’uko Amalon afata umwanya wo gutaramira abakunzi be bari bakoraniye muri Zaria Court.
Nyuma yo kumara umwanya asusurutsa abakunzi b’umuziki, Amalon yavuye ku rubyiniro, maze MC Lucky atangira gushyushya abitabiriye igitaramo, abateguza ko Urban Boyz igiye kubataramira.
Mbere y’uko iri tsinda rifata urubyiniro, DJ Crush uricurangira yabanje gususurutsa abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye mu gihe cy’iminota 15, nyuma Urban Boyz ijya ku rubyiniro.
Urban Boyz yari izi ko abakunzi bayo bari bayikumbuye, kandi koko ntibyatinze kwigaragaza, kuko bakiranywe ibyishimo bidasanzwe.
Iri tsinda ryahereye ku ndirimbo zaryo zakunzwe cyane, ribasusurutsa mu gihe kirenga isaha.
Mu ndirimbo zashimishije benshi harimo ‘Wampoyiki’, ‘Eva’, ‘Take It Off’, ‘Sipiriyani’, ‘Barahurura’ n’izindi nyinshi.
Urban Boyz yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2017.
Igitaramo cya ‘Replay Vol. I’ cyari gifite umwihariko kuko ari ubwa mbere iri tsinda ryongeye guhura n’abakunzi baryo i Kigali.
Urban Boyz yatandukanye mu 2018 ubwo Safi Madiba yayisezeragamo bitwara imyaka umunani, kugira ngo bongere bihuze ndetse basubukure ibikorwa by’itsinda.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!