Kimberly Noel Kardashian umwe mu banyamideli bamamaye ku rwego mpuzamahanga, yatangaje ko yamaze kurangiza mu ishuri ry’amategeko, ndetse umuryango we umukorera ibirori byizihiza iyi ntambwe yateye.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, nibwo uyu munyamideli yakoresheje Instagram ye atangaza ko umuryango we ndetse n’inshuti ze zamukoreye ibirori by’uko yarangije mu ishuri ry’amategeko yari amazemo imyaka itandatu.
By’umwihariko, kuva yatangira kwiga iby’amategeko mu 2019, Kim Kardashian yatangaje ko yahuye n’inzitizi nyinshi ndetse mu 2021 yatangaje ko amaze gutsindwa inshuro eshatu ikizamini kizwi nka ‘Baby Bar’.
Iki kizamini Baby Bar cyangwa ‘First-Year Law Students Examination’, ni kizamini gikorerwa muri Leta ya California, gihabwa abanyeshuri biga amategeko batiga muri za kaminuza zemewe, nk’abiga binyuze mu buryo bwihariye cyangwa bwigenga.
Uyu munyamideli ubwo yatangazaga ko amaze gutsindwa gatatu iki kizamini, yatangarije Vogue Magazine mu 2022 ko azakomeza kwiga mpaka agitsinze.
Kuri ubu yatangaje ko yishimiye kugera ku nzozi ze zo kuba umunyamategeko.
Ubwo Kim yatangiraga kwiga iby’amategeko, yavuze ko impamvu ya mbere abihisemo ari uko yifuza gutera ikirenge mucya Se Robert Kardashian Sr. wari umunyamategeko ukomeye muri California.
Indi mpamvu ya kabiri, yavuze ko yifuzaga kuba umunyamategeko ngo ajye afasha abantu.
Kim Kardashian urangije mu ishuri ry’amategeko, ubusanzwe nta mpamyabumenyi ya kaminuza yagiraga kuko yari yaracikirije amasomo ubwo yigaga muri kaminuza ya Pierce College i Los Angeles.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!