Umubyeyi wa Jules Sentore yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana saa saba zo mu gicuku.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Masamba Intore[musaza wa nyakwigendera] yavuze ko ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018 ubuzima bwa mushiki we Umutako Fanny nibwo bwatangiye gukomererwa cyane ndetse yari yashyizweho imashini zimufasha guhumeka.
Yagize ati “Ejo nagiye kumureba, wabonaga mu by’ukuri ko yatangiye kubabara cyane […] Yari yagiye muri coma, ntabwo yavugaga, urabyumva ko byari bikomeye. Muri iri joro rero nibwo yigendeye, byabaye nka saa saba za nijoro.”
Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny, ni umwe mu bana ba Sentore Athanase, ni we ugwa mu ntege Masamba Intore. Umutako wari uzwi ku kazina ka ‘Buce” asize abana babiri Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe Rwamwiza Slaine[umukobwa wa Jules].
Umuryango wa Sentore ugiye guterana utegure ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO