00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina wa Burna Boy ashaka ko arongora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 03:27
Yasuwe :

Nyina wa Burna Boy akaba n’umujyanama we mu by’umuziki, Bose Ogulu, yasabye umuhungu we gutekereza ku gushaka umugore no kubyara, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu buzima bwe.

Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ya Burna Boy, byabaye ku itariki ya 2 Nyakanga, aho yari kumwe n’inshuti n’umuryango we wa hafi.

Mu mashusho yasakajwe n’umwe mu bari bitabiriye ibyo birori, Richie 7 abinyujije kuri Snapchat, Bose Ogulu yumvikana asaba umuhungu we gushaka “umugore mwiza n’abana” nka kimwe mu byo amwifuriza.

Muri ibyo birori, Burna Boy ubwo yasabwaga kuvuga icyo yifuza, yavuze ko yifuza “ubuzima bwiza n’amahirwe yo gutera imbere.”

Nyina yahise amwunganira amubwira ko agomba kongeraho inzozi z’umuryango, zirimo gushaka umugore no kubyara.

Daily Post ivuga ko Burna Boy yigeze gutangaza mu kiganiro ko atarashaka umugore kandi nta bana afite, asobanura ko ari ukubera akazi kenshi no kuba atiteguye gufata inshingano z’umuryango muri icyo gihe.

Ibi byifuzo bya nyina wa Burna Boy byongeye guteza ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari inama z’umubyeyi ushaka ineza y’umwana we, abandi bakavuga ko ari icyemezo umuntu agomba kwifatira ubwe.

Nyina wa Burna Boy ashaka ko arongora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages