00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga wa mbere w’u Rwanda yatandukanye n’umugabo we

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 March 2017 saa 12:56
Yasuwe :

Uwera Dalila wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1994 yatandukanye n’umugabo we nyuma y’imyaka itatu bakoze ubukwe.

Miss Rwanda Uwera Dalila asigaye atuye mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’uwari umugabo we Dirk, bafitanye umwana w’umukobwa. Kuwa 27 Ukuboza 2013 Umubiligi Dirk yatanze inkwano mu muryango wa Miss Uwera Dalila baranasezerana, ibirori byabereye i Nyarutarama muri The Manor.

Mu kiganiro cyihariye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE yemeje ko yamaze gutandukana n’uwahoze ari umugabo we ndetse ngo muri iki gihe afite imishinga myinshi ahugiyemo mu kwiteza imbere no gukomeza kubaka umuryango afite i Kigali.

Yagize ati “Mba mu gihugu cy’u Bubiligi mu Mujyi wa Bruxelles, muri make ku mpanvu zateguwe na Nyagasani ntibyakomeje […]Hashize igihe maze gukora divorce[gatanya] meze neza kurushaho…”

NyampingaUwera Dalila avuga ko kwambikwa iri kamba bwa mbere mu mateka y’igihugu abifata nk’ikintu gikomeye ndetse ngo ‘ni ishema kuba acyitwa Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’imyaka 23 yambitswe ikamba’.

Miss Uwera Dalila avuga ko yafashe icyerekezo gishya nyuma yo gutandukana n'umugabo

Miss Rwanda 1994, Uwera Dalila yatowe tariki ya 17 Ukuboza 1993 yambikwa ikamba ubwo yari umunyeshuri muri IFAK, ahembwa ibihembo bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 50 mu gihe Nyampinga mushya w’u Rwanda ahembwa 800,000 buri kwezi n’imodoka ifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu.

Ikiganiro kirambuye Miss Uwera Dalila yagiranye na IGIHE kirabageraho bitarambiranye.

Uwera Dalila wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages