00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga Mutesi Aurore yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 9 September 2013 saa 08:20
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2013, Nyampinga w’u Rwanda Aurore Mutesi yagarutse i Kigali avuye mu gihugu cya i Minsk’s Sports Palace mu gihugu cya Belarus.
Nyampinga Aurore yabaye Nyampinga wa 15 muri 18 baje ku isonga muri ba Nyampinga batowe cyane kuri internet.
Akigera i Kigali, Nyampinga Aurore yabajijwe impamvu atemeye kwigaragaza yambaye utwenda tugufi (bikini) nk’abandi, nuko asubiza agira ati “Nabikoreye kuko numva njyewe ku giti cyanjye ikimpaye amahoro (…)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2013, Nyampinga w’u Rwanda Aurore Mutesi yagarutse i Kigali avuye mu gihugu cya i Minsk’s Sports Palace mu gihugu cya Belarus.

Nyampinga Aurore yabaye Nyampinga wa 15 muri 18 baje ku isonga muri ba Nyampinga batowe cyane kuri internet.

Mutesi Aurore, yararahiye aratsemba ko atazambara utwenda tw'imbere ngo ajye mu ruhame, ahitamo kujya arenzaho akitero

Akigera i Kigali, Nyampinga Aurore yabajijwe impamvu atemeye kwigaragaza yambaye utwenda tugufi (bikini) nk’abandi, nuko asubiza agira ati “Nabikoreye kuko numva njyewe ku giti cyanjye ikimpaye amahoro ari uko nserukiye u Rwanda kandi ngakomera no ku muco nyarwanda".

Yongeyeho ati "Mu marushanwa nk’ariya bubahiriza uburenganzira bw’umuntu n’umuco wa buri muntu rero nicyo cyabinteye umuco wanjye ntabwo unyemerera kwambara bikini mu marushanwa keretse ngiye koga cyangwa ibindi ariko mu marushanwa umuco wanjye ntabwo ubinyemerera”.

Nyampinga Aurore yavuze kandi ko yatumiwe muri kimwe mu bihugu byo muri Aziya. Aurore yavuze kandi ko hari ibindi byinshi bijyanye no kwiyerekana kwa ba Nyampinga yigiye muri iri rushanwa ryegukanywe na Mutya Johanna Datul, w’imyaka 21, wari waserukiye igihugu cya Philippine.

Nyampinga Aurore na bagenzi be
Urutonde rw'uko ibihugu 20 byaje ku isonga mu marushanwa ya Miss Supranational 2013

Mu byumweru bitatu aya marushanwa yamaze, Nyampinga Aurore, ari kumwe na bagenzi be barenga 90, basuye ibice bitandukanye byo mu gihugu cya Belarus bari barimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages