00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyampinga Aurora yatumiwe mu marushanwa ya Miss Congo 2013

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 31 July 2013 saa 01:57
Yasuwe :

Kuva kuwa Gatanu tariki ya 26 kugeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga, Nyampinga w’u Rwanda Aurore Kayinda Mutesi yari ari mu gihugu cya Congo Brazzaville, ahatorwaga nyampinga waho.
Mu kiganiro na IGIHE, umujyanama wa Kayibanda yavuze ko biteganijwe ko agera i Kigali ku ma saha ya saa kumi.
Yavuze ko yatumiwe n’abategura amarushanwa bo muri iki gihugu aherukamo, ubwo yatsindiraga ikamba rya Nyampinga w’iserukiramuco rya muzika rya FESPAM 2013, ryahabereye.
Mu birori byo (…)

Mu birori byo kwakira no gushimira abari baserukiye u Rwanda muri FESPAM 2013, Minisitiri wa siporo n’umuco, Mitali Protais yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda yatumiwe muri ibi birori kubera ko ababiteguye bamukunze bakanamukundira imico ye.

Urubuga rwo muri Congo Brazzaville rwitwa Journaldebrazza.com rwanditse ko uwitwa Cecilia Makosso, w’imyaka 18, ari we watsindiye ikamba rya Miss Congo 2013, mu bakandida 30 barushanwaga mu birori byabaye kuwa 27 Nyakanga 2013.

Uyu Makosso ugiye kurangiza amashuri yisumbuye, yari yarabaye nyampinga w’agace akomokamo ka Niari.

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Aurore Kayibanda Mutesi ubwo yabaga Nyampinga FESPAM 2013

Biteganijwe ko tariki 17 Kanama Nyampinga Kayibanda azaba ari mu gihugu cya Belarus, aho azaba ari mu myitozo yo kwitegura amarushanwa azahagarariramo u Rwanda ya Miss Supranational 2013 ahitwa Sport’s Palace of Minsk muri iki gihugu kuya 6 Nzeri 2013.

Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC), iheruka gutangaza ko mu mpera z’uyu mwaka hazatorwa nyampinga mushya w’u Rwanda 2013.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages