00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nviiri the story teller yageze i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 September 2025 saa 03:03
Yasuwe :

Nviiri the story teller utegerejwe mu gitaramo ‘World Champs Night Life’ yageze i Kigali ari kumwe n’umukunzi usanzwe anareberera inyungu ze, Maisha Madrugada Wirth.

Nviiri the story teller n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana ndetse amakuru ahari ahamya ko batangiye imyiteguro y’ubukwe.

Nviiri the story teller yatangiye gukundana n’uyu mukobwa nyuma yo gutandukana na Elodie Zone uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya.

uyu musore agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Bensoul nawe wo muri Kenya utegerejwe kugera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2025, bakazaba bafatanya n’Abanyarwanda barimo Shemi, Kid from Kigali na Angell Mutoni.

Yitabiriye iki gitaramo yitwaje indirimbo zinyuranye nka Pombe sigara, Niko sawa yakoranye na Bien, Nikita, Kitenge n’izindi zikunzwe bikomeye.

Mbere y’uko yinjira mu muziki, Nviiri the story teller wari warize ubukanishi yabanje gukorera uyu mwuga yafatanyaga na se umubyara.

Nviiri the story teller ategerejwe mu gitaramo cyo guherekeza amagare
Mu 2023, Nviiri n'umukunzi we batashye ubukwe bwabereye i Kigali bagaragara bakenyeye Kinyarwanda
Nviiri the story teller yageze i Kigali ari kumwe n'umukunzi we
Nviiri n'umukunzi we baherutse guca amarenga ko bitegura gukora ibirori by'ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages