Nviiri the story teller n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana ndetse amakuru ahari ahamya ko batangiye imyiteguro y’ubukwe.
Nviiri the story teller yatangiye gukundana n’uyu mukobwa nyuma yo gutandukana na Elodie Zone uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya.
uyu musore agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Bensoul nawe wo muri Kenya utegerejwe kugera i Kigali mu gitondo cyo ku wa 27 Nzeri 2025, bakazaba bafatanya n’Abanyarwanda barimo Shemi, Kid from Kigali na Angell Mutoni.
Yitabiriye iki gitaramo yitwaje indirimbo zinyuranye nka Pombe sigara, Niko sawa yakoranye na Bien, Nikita, Kitenge n’izindi zikunzwe bikomeye.
Mbere y’uko yinjira mu muziki, Nviiri the story teller wari warize ubukanishi yabanje gukorera uyu mwuga yafatanyaga na se umubyara.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!