Ni mu butumwa Patient Bizimana yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko.
Yagize ati “Imana ni umunyabwenge kuko itashyizeho igiciro ku mugore, kuko iyo iza kubikora ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kubona umwunganizi uhambaye nkawe. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo.”
Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kumarana umwaka urenga na Karamira Uwera Gentille baherutse kubyarana imfura y’umuhungu.
Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Iyo neza’, yiyongere ku zindi yakoze zirimo ’Ngeze ku Iriba’, ’Ipfundo’ n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!