00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo ari ibintu yitoza! Ababyeyi b’umwana w’imyaka itanu ufite impano idasanzwe mu kubyina Kinyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 July 2025 saa 02:29
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2025 hari gukwirakwizwa amashusho yafatiwe mu myitozo y’Itorero Inyamibwa agaragaza umwana w’imyaka itanu ariko uzi kubyina Kinyarwanda ku buryo buhambaye.

Nyuma yo kubona aya mashusho IGIHE yashatse kumenya byimbitse aho uyu mwana akomora ubuhanga budasanzwe afite, icyakora ababyeyi be bahamya ko ari karemano kuko nta hantu abyitoza.

Uyu mwana avuka kuri Rusagara Rodrigue ushinzwe ibikorwa bya buri munsi mu Itorero Inyamibwana na Mpinganzima Joselyne usanzwe ari umubyinnyi waryo.

Mu kiganiro na IGIHE, Rusagara Rodrigue yavuze ko uyu mwana ibyo akora na bo bibatangaza ariko bakabibona nk’impano karemano kuko nta bidasanzwe aba yitoje.

Ati “Ntabwo ari ibintu yitoza, Ni umwana wakuriye mu Itorero Inyamibwa kuko yaba njye ndetse na nyina dukunda kumujyana mu myitozo, ntekereza ko ari ho byamuziyemo atangira kubikora. Igitangaje kuri ibyo ni uko ku myaka itanu hari ibyo akora natwe uba ubona byatugora.”

Rusagara avuga ko uyu mwana uretse kureba ibyo abandi babyina mu Itorero Inyamibwa wenda akagerageza kubyigana, mu by’ukuri nta myitozo yihariye yigeze ahabwa kuko batagira ishuri ryigisha abana.

Ati “Abana bitoreza mu itorero Inyamibwa usanga ababyeyi babo tubyinana, rero nta kidasanzwe tumutoza. Icyakora iyo twitoza baba bahari bakareba ibyo dukora ndetse rimwe na rimwe bakagerageza kwigana ibyo tubyina ariko nyine hari ababa bafite impano karemano ku buryo usanga barusha n’ababyeyi babo ubuhanga.”

Rusagara ahamya ko bari basanzwe bazi impano y’umwana wabo ariko batunguwe n’uburyo abakunzi b’imyidagaduro bakunze amashusho yafashwe ubwo yabyinaga agace gato mu myitozo bakoze mu minsi ishize.

Uyu mwana yashimishije bikomeye ababonye uburyo azi kubyina bya kinyarwanda
Uyu mwana avuka kuri Rusagara Rodrigue ushinzwe ibikorwa bya buri munsi mu Itorero Inyamibwa na Mpinganzima Joselyne usanzwe ari umubyinnyi waryo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages