Amakuru y’uko Shaddyboo yajyanywe muri ‘Isange Rehabilitation Centre’ IGIHE yayahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wemeje ko yoherejweyo ku bushake bwe.
Ati “Ntabwo Mbabazi Shadia afunze. Ahubwo dushingiye ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe igihe cy’iperereza, ku bushake bwa Shaddyboo, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri ‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no gufashwa mu by’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.”
Kujyanwa muri ‘rehab’ kwa Shaddyboo gushingiye kandi ku kumufasha kumenya ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.
Shaddyboo yajyanywe muri rehab ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi havuzwe amakuru ko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza wari wabanje kumusindisha.
Mu iperereza ry’ibanze rya RIB, Yugi Umukaraza wari watawe muri yombi yakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu dosiye y’uyu muhanzi yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho bitegerejwe kumenya niba nabwo buyiregera urukiko cyangwa bufata icyemezo cyo kumurekura.
Shaddyboo ni umwe mu bagore bagize izina rikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ikimero cye mu gihe yabaga yasangije abamukurikira amashusho cyangwa amafoto ye mu bihe binyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!