00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta rungu i Washington DC! Ibitaramo bizaherekeza Rwanda Day byagwiriye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 January 2024 saa 10:01
Yasuwe :

Mu gihe iminsi isigaye ngo Abanyarwanda batuye mu mahanga bahurire muri ‘Rwanda Day’ izabera i Washington DC, ababa mu myidagaduro nabo bari gukora iyo bwabaga ngo ibi bihumbi by’Abanyarwanda bazaba bakoraniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batazicwa n’irungu.

Mu rwego rwo guha ikaze abazitabira ‘Rwanda Day’ no kubarinda kuzicwa n’irungu, sosiyete zitandukanye zikora ibijyanye n’imyidagaduro zambariye kuzasusurutsa abashyitsi.

Tempah’D night in Washington DC

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete ya Tempah Collective giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024 guhera saa Tatu z’ijoro.

Iki gitaramo ‘Tempah’D night in Washington DC’ byitezwe ko kizabera ahitwa ‘Yolo lounge and Restaurant DC’ kizarangwa n’imiziki itandukanye izaba ivangwa n’aba DJs batandukanye kugeza bukeye.

Kugeza ubu abateguye iki gitaramo bamaze kwemeza ko kuzacyinjiramo ari 20$ (arenga ibihumbi 20Frw) ku bari kugura amatike mbere na 25$ (arenga ibihumbi 25Frw) ku bazagurira amatike ku muryango.

Afro Hub yateguye ibitaramo by’iminsi ibiri

Kuva ku wa 2-3 Gashyantare 2024 iminsi n’ubundi ‘Rwanda Day izamara, nta rungu na mba rizaba rirangwa mu Banyarwanda bazaba bari kubarizwa i Washington DC kuko bashyiriweho ibitaramo bizajya biherekeza ibiganiro bya buri munsi.

Ni ibitaramo byateguwe na sosiyete ya Afro Hub igizwe n’abarimo Cedru wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ndetse na Ugeziwe Ernesto wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda.

Ku ikubitiro ku wa 2 Gashyantare 2024 ibi bitaramo bizatangirira ahitwa ‘Privelege DC’ ahazaba havangwa imiziki n’aba DJs bafite izina rikomeye nka DJ Innox, DJ Shinski na DJ Banti.

Ku wa 3 Gashyantare 2024 hateganyijwe igitaramo kizabera ahitwa ‘Space’ ahazacuranga DJ Toxxyk, DJ Kev na DJ Kii. Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande buri gitaramo muri ibi kucyinjiramo bizaba ari 30$ (arenga ibihumbi 30Frw).

Innox Entertainment yatekereje ku batazahita bataha nyuma ya Rwanda Day

Binyuze muri sosieyete ‘Innox Entertainment’ hateguwe ibirori biteganyijwe ku wa 4 Gashyantare 2024, aho aba DJs bafite amazina akomeye muri Diaspora ya Amerika bazaba basusurutsa abakunzi b’umuziki bazaba bongeye kurara i Washington DC.

Ibi birori byiswe ‘The Wrap Up’ abazabyitabira bazaba bavangirwa imiziki n’abarimo DJ Jimmy Tabz,DJ Innox, DJ Rrug,DJ Onyx bikazabera ahitwa Kaldi’s.

Salax Entertainment izahuriza ibyamamare mu birori

Salax Entertainment yateguye ibirori bizahuza ibyamamare bitandukanye, kuri ubu bakaba bamaze gutangaza amazina ya benshi mu bazitabira Rwanda Day bazanitabira igitaramo cyabo giteganyijwe ku wa 3 Gashyantare 2024.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abantu b’amazina azwi nka DJ Manzi uzaba avanga imiziki,The Keza uzaba ushyushya abazacyitabira, Jay Pac izakirirmbamo, Ramjaane Joshua, umunyarwenya akaba n’umukozi w’Imana uzasusurutsa abazaba bakoraniye ahitwa Signature Lounge.

Mu bandi byitezwe ko bazagaragara muri iki gitaramo harimo Kamichi, Bad Rama, Umunyamideli Jolie Bwiza na Scovia Mutesi, umunyamakuru uzaba aturutse i Kigali mu gihe Ally Soudy we azaba ayoboye gahunda z’iryo joro.

Iki nicyo gitaramo gihenze kuko itike yo kwinjira yashyizwe kuri 40$ (arenga ibihumbi 40Frw).

Ikaze Night amatike yashize ku isoko

Ab’inkwakuzi mu gutarama bateguriwe igitaramo cyo kubaha ikaze i Washington DC ‘IKaze Night’.

Iki gitaramo kizabera ahitwa ‘Swahili Village’ giteganyijwe ku wa 1 Gashyantare 2024, cyatumiwemo aba DJs b’amazina akomeye muri Diaspora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka DJ Innox na DJ Jimmy Tabz.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages