Amakuru IGIHE yamenye ni uko Miss Muyango na Kimenyi Yves bamaze kwemeranya gutandukana mu bwumvikane ndetse banakoranye inyandiko yasinyweho na noteri.
Mu masezerano y’ubutane bagiranye mu bwumvikane impande zombi zasinyeho imbere y’ababahagarariye mu mategeko na noteri IGIHE ifitiye kopi, bigaragara ko nta mitungo bafite bashakanye ndetse nta n’imyenda basangiye ku buryo bayigabana, bityo ubu butane bukaba nta ngaruka bubagiraho ku bijyanye n’imitungo.
Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe, bwabaye mu 2024.
Ni ubukwe bakoze nyuma y’imyaka itanu bari bamaze mu rugendo rw’urukundo, kuko batangiye gukundana mu 2019. Mu 2021, bibarutse imfura yabo.
Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi Yves ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse akaba yarakinnye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi kandi yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!