00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsubiye kuri radiyo yaba ari iyanjye cyangwa mfitemo imigabane – Uncle Austin

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 October 2026 saa 12:28
Yasuwe :

Nyuma y’igihe ahagaritse gukora itangazamakuru, Uncle Austin, wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yatangaje ko yasubira kuri radiyo ari uko igitangazamakuru akoreraho ari icye cyangwa agifitemo imigabane.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga niba ateganya kongera gusubira mu mwuga w’itangazamakuru.

Yagize ati “Munzanire umushumba ampe amafaranga ngure radiyo mbone kuyisubiraho. Ubu kugira ngo mbisubiremo byasaba ko igitangazamakuru naba ndimo ari icyanjye cyangwa mfitemo imigabane.”

Uncle Austin yavuze ko adateganya kongera gusubira kuri radiyo nk’umukozi usanzwe, ashimangira ko igihe abakunzi be bazongera kumwumva kuri radiyo, icyo gihe azaba akorera igitangazamakuru cye cyangwa icyo afitemo imigabane.

Yavuze ko icyatumye ahagarika itangazamakuru ari uko yari ageze aho yumva yararushye, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze muri uwo mwuga.

Ati “Nari maze kunanirwa. Njye natangiye gukora itangazamakuru nkiri muto, mfite imyaka 15 cyangwa 16, rero hari igihe cyageze numva ndarushye mbivamo.”

Uncle Austin yahagaritse itangazamakuru muri Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka ine yari amaze asubiye kuri Kiss FM, ari na yo radiyo ya nyuma aherutse gukorera.

Yatangiye itangazamakuru mu 2005, anyura kuri radiyo zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM, mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

Uretse itangazamakuru, Uncle Austin ni n’umuhanzi umaze igihe mu muziki. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoze mu myaka ya mbere y’ubuhanzi bwe, nubwo muri iyi minsi atakigaragara cyane mu bikorwa bya muzika nk’uko byahoze.

Uncle Austin yavuze ko yahagaritse itangazamakuru kuko yari amaze kuruha nyuma y'imyaka myinshi arikora dore ko yarikoze akiri umwana
Uncle Austin yavuze ko kugira ngo asubire kuri radiyo byasaba kuba ari iye cyangwa ayifitemo imigabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages