Ibi Bruce Melodie yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakunzi binyuze ku rubuga rwa TikTok, aha akaba yari abajijwe ku bivugwa ko yaba yarahohoteye Agasaro Diane akamutera inda akiri umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Mu gusubiza iki kibazo, Bruce Melodie yagize ati “Mu magambo make, iyo wamenyekanye buriya ibyawe biragaragara kurusha iby’abandi, […] dukuyeho ko ndi umuhanzi cyangwa icyamamare, iyo habaye ikibazo kirimo guhohotera, kugira gute, ibyo byose bifite inzego zibishinzwe, buriya umuntu wahohotewe cyangwa ufite ikibazo cyangwa ikirego hari inzego babijyanamo kandi zikabikurikirana zikabikemura.”
Bruce Melodie yagaragaje ko kuba uyu mukobwa atagana inzego zibishinzwe, ahubwo akayoboka iy’imbuga nkoranyambaga, byanze bikunze hari ikindi kibyihishe inyuma.
Ati “Iyo uwo muntu adakoze ibintu mu buryo busobanutse akaza hano, ntabwo aba ari gusa, haba harimo ikindi kintu. Rero iyo umuntu akubonamo ikibazo akaba atifuza kugikemura mu buryo bukwiye, none se nzirege?, mvuge ngo nahohoteye umuntu munjyane? Ikintu cyonyine ubu nabikorera ni ukubyihorera hagira uzongera kubimbaza simbisubize.”
Bruce Melodie avuze kuri iki kibazo mu gihe hashize iminsi mike Agasaro Diane usigaye atuye i Kampala avuze ko ari mu myiteguro yo gutaha mu Rwanda kugira ngo akurikirane ikirego cye mu buryo bw’amategeko.
Inkundura ya Bruce Melodie na Agasaro Diane ikomeje nyuma y’imyaka myinshi, kuko kuva uyu mukobwa yabyara mu 2015 atigeze yorohera uyu muhanzi ashinja kuba yaramuteye inda akiri umwana utarageza imyaka y’ubukure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!