00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

No mu Rwanda yahageze! Inkomoko ya #NickiMinajChallenge yabiciye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Iradukunda Serge, Uwiduhaye Theos
Kuya 27 July 2025 saa 09:17
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok, X na Instagram, harimo kuzenguruka ‘Nicki Minaj Pose Challenge’, aho abantu bifata amashusho bahagaze ku bintu bitandukanye ku kaguru kamwe, bambaye inkweto ndende.

Ibi biri gukorwa mu cyiswe #NickiMinajChallenge. Ikaba imaze gukorwaho amashusho asaga ibihumbi 115 kuri TikTok yonyine.

Abantu barimo gukoresha ibintu bitangaje kugira ngo babashe guhangana n’abandi muri iyi challenge, ndetse hari abari kuyikora bahagaze ku makarito ya Jenga, amacupa ya divayi, ibikoresho byifashishwa muri ‘gym’, udukinisho tw’abana n’ibindi.

Iyi challenge yaturutse ku mashusho y’indirimbo Nicki Minaj yakoze mu 2013 yitwa “High School” yafatanyije na Lil Wayne. Ku isegonda rya 0:34, Minaj aba ari iruhande rwa ‘piscine’ yambaye inkweto ndende, agasutama yasobekeranyije amaguru aho kamwe ari ko aba ahagazeho konyine, akandi kari hejuru yako.

Aya mashusho akozwe muri ubu buryo yatangiye gukwirakwira muri Mata 2025, aho uwiyita @1jacore kuri TikTok, yagerageje gukora iyo positeri, bigatuma abandi benshi batangira kubikora.

Ubu ntibikiri gusa gukora positeri ya Minaj, ahubwo abantu barimo barushanwa kuzana uburyo bushya kandi burimo gukabya bwo gukora iyi challenge, aho bamwe bazamuka hejuru y’ameza, ibitabo, indobo cyangwa ibirahuri; byose bakabikora bambaye inkweto zishinguye.

Nk’uko Stephanie Mansour, usanzwe ari impuguke mu myitozo ngororamubiri, yabibwiye TODAY.com, yavuze ko iyi challenge ishobora gutera ibyago cyane ku bantu batayitondeye bayikoze bisanishije n’abari gukora siporo.

Ati “Sintekereza ko gukora imyitozo wambaye inkweto ya ‘talon’ cyangwa uhagaze ku kaguru kamwe wambaye inkweto ndende ari ibintu byizewe, keretse niba ari igice cy’ubuhanzi.’’

Uretse amashusho yakwirakwiye y’abantu batandukanye bo hanze y’u Rwanda, mu Rwanda naho ibyamamare bitandukanye byinjiye mu bari kuyikora.

Mu bamaze kwifata amashusho bakayasakaza harimo Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga, DJ Sonia n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages