Amakuru avuga ko muri icyo gitaramo, hari amafaranga yaburiwe irengero ndetse ko umwe mu bacuruzaga amatike ariwe wari ubiri inyuma kuko ngo yatwaye miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’igitaramo nibwo byatangiye guhwihwiswa ko uwitwa Nkurikiyinka Bosco wacuruzaga amatike, amafaranga yacuruje atigeze ayashyikiriza ubuyobozi bwa EAP.
Ingano y’amafaranga bivugwa ko yatwaye nayo ntivugwaho rumwe, kuko hari abavugaga ko ari miliyoni 16 Frw.
Nta makuru ayo ariyo yose yigeze ajya hanze avuga ku ibura ry’aya mafaranga, kuko n’Ubuyobozi bwa East African Promoters isanzwe itegura igitaramo cya East African Party bwahisemo kuruca bukarumira.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje inshuro nyinshi kuvugisha Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph, ariko ntitwabashije kumubona ku murongo wa telefoni.
Ni amakuru yagizwe ibanga ku buryo bukomeye nubwo ubusanzwe uwibwe ariwe utabaza.
Wakwibaza uti byagenze gute?
Nyuma y’igitaramo cya East African Party, bivugwa ko ubuyobozi bwa EAP bugitegura, bwatangiye kubara amafaranga yakivuyemo, bageze k’uwitwa Nkurikiyinka wari wahawe amatike yagurishirijwe muri hotel imwe ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali baramubura.
Uko iminsi yagiye yicuma niko icyizere cyo kubona uyu mugabo ngo babarane cyayoyokaga maze tariki 8 Mutarama 2020 biza kumenyekana ko yamaze gufata rutemikirere ava mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko miliyoni zirindwi Nkurikiyinka yajyanye yahise ayashora mu bucuruzi bw’akabari muri Zambia.
Uyu mugabo ngo wari wabwiwe n’inshuti ze ziba muri iki gihugu ko akabari ari ubucuruzi bwunguka, bivugwa ko ubwo yavaga mu Rwanda atwaye ayo mafaranga yari yiteguye ko azagenda yishyura ubuyobozi bwa EAP buhoro buhoro.
Nyuma yo gutangira ubu bucuruzi muri Gashyantare 2020, muri Werurwe 2020 icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora akazi ke, arahomba.
Nyuma y’amezi akabakaba umunani adakora, yigiriye inama yo gutaha mu rwamubyaye aho kuguma muri Zambia kandi n’ubucuruzi akorerayo butari kugenda.
Ayo yajyanye ntiyayagarukanye, yari yizeye ko agiye gushaka uko yishyura umwenda w’abandi ashakiye ubushobozi mu kabari yari yarasize mu Rwanda, ariko nako yasanze baramwibyemo ibikoresho hafi ya byose.
Nkurikiyinka anyuranya amagambo iyo abajijwe kuri iki kibazo
Uyu mugabo ntahakana ko yacuruje amatike y’igitaramo cya East African Party, gusa ntiyemeza niba yaratanze amafaranga yavuyemo cyangwa se niba yarayagumaye. Ikindi kandi ngo n’amakuru yo gutorokana amafaranga si ubwa mbere ayumvise.
Yavuze ko akigera mu Rwanda mu minsi ishize yahise amenyesha Mushyoma Joseph ko yaje kandi yifuza ko baganira.
Nubwo ariko avuga ko ashaka kuganira na Mushyoma, ntiyerura ngo ahamye ko yifuza kuganira nawe ibyo kumwishyura.
Abajijwe ku kibazo cy’amafaranga bivugwa ko yatorokanye, Nkurikiyinka yagize ati ”Igitaramo cyabaye tariki ya mbere, ngenda tariki umunani Mutarama 2020. Habaye hari ikibazo cyakabaye cyarakemutse. Ubwo atari EAP batangaje ayo makuru rero njye ndayafata nk’ibihuha.”
Akomeza agira ati ”Niba kandi hari n’ikibazo gihari, nta kidasanzwe. Umuntu nubaha sinashaka kugirana ikibazo nawe ahubwo nashaka uko cyakemuka. Niyo mpamvu nkigera i Kigali nifuzaga guhura nawe.”
Uyu mugabo usanzwe ategura ibitaramo, yivuguruza kenshi mu mvugo agahamya ko nta kabura imvano n’ayo makuru ashobora kuba ataravuye ku busa.
Ati ”Iby’amafaranga byo abantu bagirana ibibazo byinshi. Ushobora gutinda kumwishyura cyangwa ukamugarurira utinze, burya amakuru ntajya aberaho ubusa wasanga hari n’akantu gato kabaye bakabyitiranya kubera ko nanagiye.”
Kugeza ubu uyu mugabo wahise winjira mu gushakisha abamwibye ibikoresho by’aho yari yizeye ubwishyu bw’amafaranga bivugwa ko yajyanye, ari no gushaka uko yahura n’ubuyobozi bwa EAP bakumvikana bitarinze kujya mu nkiko.
Nkurikiyinka wigeze kuba umujyanama wa Jay Polly na Ama G the Black kugeza ubu avuga ko yagarutse mu Rwanda aho agiye gusubukurira ibikorwa bye ubutazasubira hanze.
Ikiganiro na Nkurikiyinka uvugwaho kuba yaratwaye amafaranga yavuye mu gitaramo cya East African Party



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!