Niyibikora Safi wamaze no gufata izina rya Madiba yasohoye indirimbo nshya yise “Sound”, izaba iri kuri Album amaze imyaka itatu akoraho.
Safi Madiba wimuriye ibikorwa bye by’umuziki muri Canada aho asigaye atuye, yatangaje ko indirimbo ye ‘Sound’ ibaye iya 11 kuri Album ye ya mbere ‘Back to life’ amaze imyaka itatu akoraho.
‘Sound’ ni indirimbo y’urukundo, uyu muhanzi yumvikanamo abwira umukobwa ibintu binyuranye amukundira birimo ijwi rye, uburyo amwitaho, uko bahuza n’ibindi byinshi.
Ni indirimbo yakorewe mu Rwanda kuko yakozwe na Element muri Country Record umwe mu batunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba zigize album ya mbere y’uyu muhanzi yise ‘Back to life’. Izaba iriho izindi ndirimbo nka ‘Got it’, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman ‘Fine’ yakoranye na RayVanny, ‘Ina Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘Igifungo’, n’izindi.
Mu 2018 nibwo Safi Madiba yavuze ko ari gutunganya album ye ya mbere izaba iriho ukuri kwinshi atigeze akunda kuvuga mu itangazamakuru.
Muri uwo mwaka uyu muhanzi yari yabwiye IGIHE ko ateganya gukora album izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga ku bibazo yaciyemo, uko abayeho n’ahazaza he n’ibindi abantu bamwibazaho.
Umva Sound, indirimbo nshya ya Safi Madiba



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!