Ibi Rocky Kimomo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga ku cyemezo cya Leta cyo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, zizwi nk’ ‘ibyuma’, ziherutse guhagarikwa.
Rocky yavuze ko yabanje kubabazwa n’uko ihagarikwa ry’izi nzoga zamwambuye akazi ko kuzamamaza, ariko nyuma akaza gusanga ubuzima buruta byose.
Nubwo uyu musore yamamazaga inzoga, ubusanzwe ahamya ko ku bwe nta nzoga n’imwe nziza ibaho.
Ati “Ariko njye muri rusange nta nzoga n’imwe nzi nziza, inzoga ni mbi cyane. Icyakora, n’uwo byagoye kwihanganira kutazinywa aba agomba kunywa mu rugero.”
Rocky Kimomo washimiye Leta guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge benshi bita ibyuma, yavuze ko nubwo yazamamazaga ariko yabaga n’uwa mbere mu kuzamagana kuko atemera ko hari inzoga nziza ibaho.
Ati “Buriya nubwo nazamamazaga, uziko nko kuri shene yanjye ya YouTube narangizaga nkakora ibiganiro bisobanura ububi bw’inzoga. Njye icyitwa ko ari inzoga ntabwo nemera ko ari cyiza na gato ku buzima bwacu. Bibaye byiza twazireka burundu, nubwo bigoye.”
Rocky Kimomo yavuze ko kuri we ingamba zo guhagarika ibyuma zizaramira ubuzima bw’urubyiruko, aboneraho kurusaba kureka inzoga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!