Ibi uyu mukobwa yabigarutseho nyuma y’igitaramo yakoreye mu Karere ka Ngoma ku wa 27 Kamena 2026, aha akaba yaravuze ko kimwe mu bintu bimubabaza ari uko atari gutaramana na Jay Polly muri ibi bitaramo.
Ati “Nakabaye nifuza ko nka Jay Polly yakabaye ahumeka umwuka w’abazima tukaba turi kuzengurukana muri ibi bitaramo, ni umunyabigwi, ni umuraperi ntigeze mbona undi umeze nkawe [...] nizere ko mu ijuru ari kubaha show.”
Marina na Jay Polly bafitanye amateka akomeye mu muziki cyane ko bakoranye indirimbo zakunzwe nka ‘Umusaraba wa Joshua’, ‘Too much’ n’izindi nyinshi.
Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzi umunani bitabiriye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bikomeje kuzenguruka Igihugu kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Uretse Marina, ibi bitaramo byitabiriwe n’abahanzi barimo Chriss Eazy, Kivumbi King, Kenny Sol, Ross Kana, Amalon, Bushali na Davis D.
Ni ibitaramo byatangiriye mu Karere ka Huye, bikomereza i Ngoma, kuri ubu bikaba byitezwe ko bigiye kwerekeza i Muhanga ahatumiwe Butera Knowless uri mu bahanzi b’amazina manini bongewemo kuko batwaye Primus Guma Guma Super Star.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!