00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyo Bosco yabonye abajyanama bashya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 12:23
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atatu atandukanye na MIEmpire, umuhanzi Niyokwizerwa Bosco, yabonye abajyanama bashya bakomezanya urugendo rwa muzika.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda atangiye 2023 akorana na Sosiyete yitwa Sunday Entertainment Group igiye kumufasha mu bikorwa bye bya muzika mugihe cy’imyaka itatu.

Niyo Bosco wari umaze imyaka isaga ibiri akorana na Irene Murindahabi ubu agiye gukorana na Sunday Justin washinze iyitwa Sunday Entertainment Group.

Niyo Bosco yamaze guhindura ibimuranga ku mbuga nkoranyambaga ze aho yanditse ko umukeneye cyangwa ukeneye ko bakorana yavugisha Sunday Entertainment .

Ibi bije bikuraho ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko yerekeje muri Kikac Music ikorana n’umuhanzikazi Bwiza.

Niyo Bosco umaze amezi atanu adaha abakunzi be igihangano gishya, aherutse gutangaza ko amaze iminsi atunganya umuzingo muto w’indirimbo EP (Extended Play) ivuga ku buzima bwe.

‘Buriyana’ ni yo ndirimbo ya Niyo Bosco iheruka

Biteganyijwe ko mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama Niyo Bosco azashyira hanze indirimbo nshya imuha ikaze muri Sunday Entertainment
Niyo Bosco agiye gukorana na Sunday Entertainment mu gihe cy'imyaka itatu
Sunday Justin ugiye gukorana na Niyo Bosco
Mwiza Zawadi ni umuhanzikazi ubarizwa muri Sunday Entertainment Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .