Hari na bamwe batacyumva indirimbo z’abandi bahanzi kuko baba bumva ari nko kumuca inyuma.
Umuziki wa Andy Bumuntu umaze gufata indi ntera warenze imbibi z’u Rwanda, ku buryo muri Kenya yamaze kuhashinga ibirindiro kuko abakobwa baho bamukunda byo gupfa.
Muri iki gihugu indirimbo yahamuharuriye inzira ni iyitwa ‘On Fire’ ndetse byanatumye iba indirimbo ye ya mbere, yarebwe cyane kuri Youtube kuko ifite abamaze kuyinagaho akajisho barenga miliyoni enye.
Ni umuhanzi w’umuhanga! Yaba mu miririmbire wumva ijwi rye ukanyurwa yabihuza umudiho n’ijwi ry’indirimbo(melody) ndetse n’isura ye ikurura benshi mu gitsinagore agahu kakaba gahuye n’umunyutsi. Uretse ibyo ni n’umuhanga mu gucuranga ibicurangisho binatuma yigarurira imitima ya benshi.
Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘KK 509 St’, ikubiyemo inkuru y’umuhanda usanzwe wahindutse utazibagirana kandi uhoraho iteka ryose mu rwibutso rwe mu rukundo.
Iyi ndirimbo ikijya hanze yahise isamirwa hanze n’Abanya-Kenya ahantu uyu muhanzi yamaze kubona abafana benshi biganjemo abakobwa ndetse hari abasore baho bajya batebya bakavuga ko bamufata nk’umukeba.
Hari umukobwa wo muri iki gihugu watanze igitekerezo ku ndirimbo ye yitwa ‘On Fire, ati “Umuhungu dukundana yarandakariye kubera ko buri gihe nsangiza iyi ndirimbo abankurikira kandi nzakomeza kuyibasangiza inshuro nyinshi zishoboka. Urukundo rwinshi kuva muri Kenya. Andy ijwi ryawe rifite uburyohe.”
Urebye n’ibitekerezo byinshi bimaze gutangwa kuri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘KK 509 St’ byiganjemo iby’abakobwa bo muri Kenya.
Hari nk’uwitwa Jasmine Merce, wagize ati “Banyakenya muri he mu nyubako? Umuziki wa Andy Bumuntu ugenda uryoha cyane kandi ufite igikundiro kirenze, komereza aho turagukunda.”
Bella Bennette we yahamije ko yemeye kwiyita umugore wa Andy Bumuntu wo muri Kenya ku karubanda, ati “Nyine nari ntegereje. Inyogosho y’uyu musore yaranshimishije cyane[…]” Akoresha utumenyetso tw’imitima arangije ati “Niyise umugore wawe muri Kenya ku mugaragaro.”
Ubwo ‘On Fire’ yatangiraga kwigarurira imitima y’abiganjemo abanya-Kenya, Bumuntu yabwiye IGIHE yakiriye neza uko indirimbo ze ziri gukundwa cyane cyane muri Kenya kuko biri kugenda biteza imbere umuziki n’uw’u Rwanda muri rusange.
Ati “Kuba umuziki wanjye ukunzwe muri Kenya nabyakiriye neza cyane, biba ari byiza iyo umuziki nyarwanda warenze imbibi ni byiza kuri njye ndetse no kuri muzika nyarwanda muri rusange. Iyo abawukora, abawumva n’abawugeza kubatabasha kugera kuri izo mbuga bafatanyije , ntagushidikanya uruganda rw’umuziki rurazamuka.”
Yakomeje avuga ko arajwe ishinga no gukora ibihangano mpuzamahanga abanyarwanda biyumvamo ndetse nabo mu bindi bihugu babasha gusobanukirwa.
Yavuze ko agenda yakira ibitekerezo by’abantu batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo bamubwira ko bihebeye umuziki, ngo abantu benshi abona bakunda umuziki ni abo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] w’imyaka 25 ni umvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Uyu musore yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.
Yamenyekanishijwe cyane n’indirimbo zirimo ‘Ndashaje’ yatumye yamamara ndetse agasamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki mu gihe yayishyiraga hanze ariyo ndirimbo ye ya mbere. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’, ‘On Fire’ n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!