00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ninshaka umugabo ndusha ubukire nzamugira inganzwa- Ayra Starr

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 03:24
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Ayra Starr, yavuze ko aramutse ashatse umugabo arusha ubukire ashobora kumugira inganzwa mu rugo.

Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye muri Afurika mu njyana ya Afrobeats, yabigarutseho ubwo yavugaga ku mibanire ndetse n’uburyo ubukire bushobora kugira uruhare mu mibanire y’abantu.

Ayra Starr yavuze ko afite ubushobozi bw’amafaranga burenze ubw’umugabo bazabana, ashobora kugira uruhare runini mu gufata ibyemezo mu rugo.

Ati “Ninteretwa n’umugabo ndusha ubukire, nzajya mufatira ibyemezo. Ariko nubwo naba nkize, ni we uzajya yishyura ibintu byose, kandi ntabwo nzatuma amenya ko mfite amafaranga menshi.”

Ayra Starr, yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri Afrobeats, akaba umwe mu bahanzi bakiri bato bafite izina rikomeye muri Nigeria.

Ayra Starr yavuze ko nashaka umugabo arusha ubukire azamugira inganzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages