Uyu mugore yatanze iki kirego avuga ko yashakaga kujya ahabwa aya mafaranga kugira ngo yishyure ibintu nkenerwa bitandukanye; aha akaba yashakaga kujya ahabwa miliyoni $1.5 na miliyoni $5 yo kwishyura umunyamategeko we, agakemura n’ibindi bintu.
Abanyamategeko ba Nicole bari mu rukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2020, babwiye urukiko ko uyu mugore ashaka miliyoni $1.5 yo kwishyura abamurindira umutekano kuko amaze iminsi yakira ibikangisho byo kwicwa.
Aya mafaranga akazayifashisha mu bindi bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cye kubera ko n’ubundi asanzwe afite abamurinda bishyurwa na Dr Dre, we yiregura ko bayoborwa n’uyu mugabo bityo we akaba ashaka kwizanira abe.
Yakomeje avuga ko yabwiye aba barinzi ko azabirukana mu gihe bazaba badakurikije amategeko ye. Umunyamategeko wa Dr Dre Laura Wasser, yabwiye urukiko ko umukiliya we yiteguye kwishyura ibintu nkenerwa by’uyu mugore mu gihe bategereje gatanya, birimo n’abarinzi.
Ku kirega abunganira Nicole bari batanze cy’uko Dr Dre yakwishyura miliyoni $5 z’amanyamategeko be (Nicole), umucamanaza yavuze ko ibijyanye n’iki kirego bizatangazwa muri Mutarama umwaka utaha, gusa aba banyamategeko bo bashakaga ko urubanzwa rwaba muri uku kwezi.
Mu minsi ishize Nicole Young w’imyaka 50 wari umugore w’umuraperi w’umunyabigwi Dr Dre, yari yatangaje ko nibura uyu mugabo yajya amuha $2,530,000 buri kwezi yo kwiyitaho no gukora ibindi bintu nkenerwa, mu gihe batarabona gatanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!