Uyu mugabo w’imyaka 41 yamamaye muri filime zitandukanye nka Love doesn’t cost a thing n’ikiganiro gica kuri televiziyo cyitwa Wild "N Out. Uyu mugabo kandi asanzwe ari n’umuhanzi akaba n’umunyarwenya.
Aba bana umunani yababyaranye n’abagore batanu batanduknaye harimo umuhanzi Maria Carey babyaranye abana babiri b’impanga.
Mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babibiri batandukanye, umwe muri abo apfa nyuma y’ukwezi kumwe gusa azize kanseri y’ubwonko.
Umwana wa munani uheruka kuvuka yamubyaranye n’umunyamideli Bre Tiesi, mu gihe uwa cyenda amutwitiwe n’umunyamideli Abby De La Rosa bari basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga babyaranye umwaka ushize.
Mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro na TMZ yemera ko nta gucana inyuma kujya kubaho hagati ye n’abakunzi be kubera ko bahana ubureganzira bwo kuryamana n’abandi bantu ku ruhande ku buryo bwumvikanweho, ibizwi nka ‘consensual non-monogamy’.
Nick Cannon kandi yemeza ko abana ababyara ku bushake kubera ko ari umugisha ndetse ngo aracyateganya kubyara abandi ntagihindutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!