Umuhanzi Jean-Paul Murara, umenyerewe mu ndirimbo zifasha abantu guhura n’Imana nk’iyitwa “Ubuhamya”, iyitwa “Inyenyeri Inyobora”, iyitwa “Hindukira” ndetse n’izindi zubaka umuryango, aratangaza ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ndabyemeye”.
Aganira na IGIHE, Murara yavuze ko ayo mashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze ku itariki ya 28 Kanama uyu mwaka.
Iyi ndirimbo “Ndabyemeye”, ikoze ku buryo bya live (imbonankubone); Murara avuga ko yayikoze mu rwego rwo kwishyura amwe mu madeni abakunzi b’ibihangano bye bamwishyuza.
Indirimbo Ubuhamya:
I Wanna Live Close to You:
Murara avuga ko ubu yihaye intego ahereye mu kwezi kwa kane uyu mwaka ko byibuze buri kwezi azajya agira ikintu akora ku bijyanye n’ubuhanzi bwe; muri urwo rwego mu kwa kane yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise "I Wanna Live Close To You" iri kuri album ye ya kabiri "Umushumba Wanjye" mu kwa gatanu agashyira ku mugaragaro iyo album aho yari ari mu gihugu cya Suede, mu kwa gatandatu akaba yarakoze igitaramo yari amaze iminsi asabwa na bamwe mu bari bamaze kugura iyo album mu mugi wa Vasteras (Sweden), mu kwezi kwa karindi akaba yarashyize album ye ya kabiri ku isoko.
Mu Rwanda aho kugeza ubu iyi album iri kugurishirizwa muri Nakumatt, Librairie Caritas, Librairie ya Paroisse St Michel I Kigali, kuru ubu akaba agiye kumurika iyi video.
Murara yabwiye IGIHE ko afite n’indi mishinga itandukanye ijyanye n’ubuhanzi bwe arimo ategura izashimisha abakunzi b’umuziki iyi mishanga ikaba irimo ibitaramo ateganya gukora aho azajya asanga abantu iwabo nk’uko yabidutangarije.
IGIHE tuzabagezaho amashusho y’iyi ndirimbo ku itariki twabagejejeho mbere



















TANGA IGITEKEREZO