00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umuhanzi buri wese yakwifuza gufasha -Chriss Eazy kuri Utah Nice

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 July 2026 saa 03:31
Yasuwe :

Nyuma y’uko muri iyi minsi Chriss Eazy ari kuzenguruka imijyi itandukanye ataramana na Utah Nice mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, yavuze ko ari umwe mu bahanzi bafite impano buri wese yakwifuza gushyigikira.

Ibi Chriss Eazy yabigarutseho nyuma y’igitaramo yakoreye i Ngoma ku wa 20 Kamena 2026 ubwo yari abajijwe impamvu yahisemo gukora ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ari kumwe na Utha Nice.

Mu magambo ye, Chriss Eazy yagize ati “Utah Nice ni umuhanzi mwiza, ni umukobwa buri muhanzi wifuza gushyigikira mugenzi we yafasha, ni umuhanzi wifuza gutera imbere, uretse kuba umuhanga ibyo ari kugeraho si amahirwe ahubwo yarabikoreye kuko afite ubumenyi.”

Chriss Eazy ahamya ko ibi bitaramo bizasiga Utah Nice arushijeho kumenyekana kandi bikazamumenyereza ariko bizamumenyereza gutaramira imbere y’abafana benshi.

Ku rundi ruhande, Utah Nice we ahamya ko gutarama muri ibi bitaramo biri kumuha icyizere bijyanye n’urukundo Abanyarwanda bari kumwereka.

Ati “Gutarama muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ biri kumpa icyizere ko Abanyarwanda bakunda umuziki wanjye, ntekereza ko ubunararibonye ndi gukura muri ibi bitaramo byitabirwa n’imbaga y’abantu benshi bazi indirimbo nakoze ntawe bitatungura nubwo njye byanshimishije cyane.”

Chriss Eazy na Utah Nice bakoranye indirimbo yitwa ‘My mind’ ari nayo bakomeje kuririmbana mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ byatangiriye mu Karere ka Huye bikomereza i Ngoma.

Uretse ibi bitaramo byamaze kurangira, Chriss Eazy n’abandi bahanzi barimo Ross Kana, Kenny Sol, Marina, Davis D, Amalon, Bushali na Kivumbi King bategerejwe gutaramira mu yindi mijyi nka Muhanga, Karongi, Nyagatare,Musanze na Rubavu.

Chriss Eazy ari gutaramana na Utah Nice baherutse gukorana indirimbo 'My mind'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages