Iyi ndirimbo Ishimwe Clement yasohoye yavuze ko ari impano yageneye ababyeyi, ari nayo mpamvu yayisohoye ku munsi wabahariwe.
Ni indirimbo yaririmbwe na Nel Ngabo, ikorwa mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Gad.
Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri kuri album Ishimwe Clement amaze igihe akora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Izaba igizwe n’indirimbo 10 nubwo abahanzi bose bazayigaragaraho bataramenyekana.
Ishimwe Clement aherutse kubwira IGIHE ko akiri gutekereza niba yazakora igitaramo cyo kumurika iyi album, icyakora ahamya ko byanze bikunze uyu mwaka utazarangira atamaze kuyisohora yose.
Ishimwe Clement yatangiye gutunganya umuziki mu 2006, uyu wari umusore muto uzwiho impano yo gucuranga yaje kuvamo producer ukomeye.
Uretse gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye, byarangiye ashinze KINA Music yakoranye n’abahanzi banyuranye nka Butera Knowless, King James, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano, Nel Ngabo n’abandi barimo na Zuba Ray uri mu bagezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!