King James yashyize hanze amatike y’igitaramo cye ku wa 2 Gicurasi 2026 ariko ku wa 5 Gicurasi 2026 nta n’iy’umuti yari isigaye muri system igurirwamo amatike.
Eddy Nsabimana wandika inkuru z’imyidagaduro muri The New Times, yavuze ko nubwo King James yakoze amateka ariko ari n’igitutu gikomeye cyo kuzashimisha abakunzi b’umuziki.
Ati “Ni igitutu na we abimenye, yumve ko napfunyikira abafana bamutegereje igihe kitari gito azaba abatengushye. Sinzi niba yaratangiye kwitoza, ariko yongere arebe mu ndirimbo azakora azisubiremo anononsore neza ku buryo azatanga ibyishimo. Kandi si we wenyine, n’abari kumufasha bagomba kuba maso.”
Ibi abihuza na Lucky Nzeyimana wagaragaje ko ku bwe King James afite umukoro wo kwitura igitaramo cyiza abakunzi be batamutengushye mu myaka 20 bamaranye.
Ati “King James kumva ngo ngize imyaka 20 mu muziki, hari abantu bakunze indirimbo zanjye kugeza uyu munsi, hari abantu babanye nshobora kuba nararirimbiye uyu munsi baba bamaranye imyaka 20 mu rukundo rwabo, ese ni iki nza kubitura? Nta kindi ndabitura igitaramo cyiza, mbiture indirimbo nziza bakunze.”
Lucky Nzeyimana asanga mu gihe King James yakora igitaramo cy’amateka byacira inzira n’abandi bahanzi bakifitemo ubwoba no kwitinya, na bo bagategura ibyabo.
Patycope uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba umwe mu bakoranye igihe na King James, yavuze ko urukundo abafana beretse uyu muhanzi ari inyiturano y’ibyishimo yabahaye mu myaka 20 bamaranye mu muziki.
Ati “Abakunzi b’umuziki nyarwanda bagomba guha agaciro umuntu ku bikorwa bye[...] King James buriya ni umuhanzi wigirira abafana be kuko afite indirimbo zizwi cyane zirenga 20 yaririmba abantu bari mu kirere, ni ukuvuga ngo ni rwo rukundo abantu bamweretse.”
Iyamuremye Janvier wandika inkuru z’imyidagaduro kuri Inyarwanda, asanga amateka King James yakoze adakwiye kugira undi muhanzi atera igitutu, bityo ahamya ko buri wese yakora uko ashoboye.
Ati “Nta gitutu kuko buri wese agira ukuntu atwara ibintu bye, buriya uzirinde igitutu cy’undi muntu kuko hari igihe ushiduka wayobye inzira yawe ukajya mu y’abandi [...] uyu munsi King James yujuje BK Arena, ariko wasanga nawe ufashe nka Kigali Convention Center ukayuzuza mu munsi umwe waba nawe wubatse ayawe mateka.”
Aba banyamakuru basabye King James ko abishoboye yazagerageza agatumira abahanzi benshi mu bo bagiye bakorana bagafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo bakoranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!