Uyu mugabo yifashishije imbuga nkoranyambaga aho yavuze ko yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bamushyigikiye.
Ati “Nagiriye ibihe byiza i Gicumbi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’Igihugu. Nabonye ibintu byiza by’ibitangaza! Abaturage benshi bakomeye, bashyigikiye ndetse bakunda Igihugu cyabo."
Benza umaze iminsi i Kigali yatumiwe na Sosiyete ya ‘African in Colors’ mu kiganiro yagombaga kugirana n’abanyamuziki batandukanye bo mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku wa 10 Nyakanga 2024, aho yahuriye n’abanyamuziki bo mu Rwanda batandukanye.
Raoul Rugamba uyobora ‘African in Colors’ yabwiye IGIHE ko batumiye uyu mugabo mu rweo rwo kugira ngo aganirize abanyamuziki bo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kubaka umubano mwiza no kungurana ubumenyi.
Uyu mugabo ufite izina rikomeye ni we washinze inzu ifasha abahanzi yitwa ’VTH Season’ yamenyekanye nk’iyafashaga AKA, umuraperi wo muri Afurika y’Epfo uherutse kwicwa.
Uretse AKA yafashije, Benza ni nawe uri gufasha JZyNO uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika by’umwihariko mu ndirimbo ‘Butta My Bread’.
Amakuru ahari ahamya ko uyu mugabo uri i Kigali ari no gushaka umuhanzi yahuriza mu ndirimbo imwe na JZyNO mu rwego rwo kurushaho gufatanya kuzamura umuziki w’ibihugu byombi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!