00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni aba ‘Contre Succès’: Dr. Claude ku bari kumubika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 January 2026 saa 05:30
Yasuwe :

Dr. Claude yavuze ko akomeje kubona ubutumwa bwinshi bw’abamubika ariko ahamya ko abo ari aba ‘Contre Succès’ bamwifuriza ikibi.

Ibi uyu muhanzi yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hashize umwanya havugwa amakuru y’uko yitabye Imana.

Ati “Abo ni aba ‘Contre Succès’ nabonye ari ibintu byaturutse i Burundi, abantu benshi bari kumpamagara kuva i Burayi, muri Amerika n’ahandi henshi ariko sibyo. Ndiho kandi turi kuvugana, wenda ni abifuza ko naba ntariho ariko si bo Mana.”

Nyuma y’imyaka icyenda atagera mu Rwanda, Dr Claude yongeye kuhataha mu 2024 avuye i Burundi ahamya ko yemerewe gutura aho ari ho hose muri ibyo bihugu kuko byose abifitiye ibyangombwa.

Ubwo yari akigera mu Rwanda, Dr Claude yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kujya bamwakira nk’umunyamahanga kuko na we ari Umunyarwanda unafite ibyangombwa.

Ati “Njye ndi Umunyarwanda ufite n’indangamuntu nkaba Umurundi ufite ibyangombwa.”

Dr Claude wari ufite ibyangombwa by’u Rwanda n’iby’u Burundi, yavuze ko bamwitiranya kuko avuka kuri se w’Umunyarwanda ndetse na nyina w’Umurundikazi bityo abatabizi bakamwambura ubwenegihugu bumwe.

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo nka ‘Baramujyanye’, ‘Igikara’, ‘Succès’ n’izindi.

Dr Claude yagaragaje ko abakomeje kumubika ari aba ‘Contre Succès’ bifuza ko yapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages