Yashyize hanze iyitwa ‘Uranyica’ nyuma y’indi yitwa ‘Tambola’ nayo yari imaze iminsi icurangwa kuri Televiziyo zikomeye muri Nigeria, Canada, mu Rwanda no mu bihugu binyuranye.
Neza yakoze iyi ndirimbo abifashijwemo na MC Galaxy wamwinjije mu bahanzi bakorana na MCG Entertainment imwe mu nzu zitunganya umuziki zikanafasha abahanzi muri Nigeria.
Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, Neza yavuze ko iyi ariyo ya mbere akoranye na MCG Empire, yatunganyijwe na Producer Pimpz Beat, icurangwamo gitari n’uwitwa Fiokee. Neza ubusanzwe aba muri Canada, ariko amaze igihe muri Nigeria mu bikorwa by’umuziki.
‘Uranyica’ iririmbitse mu rurimi rw’Icyongereza, Ikinyarwanda, Ikinya-Nigeria n’Ilingala.
Mu nyikirizo Neza aririmbamo cyane Ikinyarwanda akagira ati “Uranyica… Umukobwa nka njye wabikura he? Nta wugukunda nk’uko ngukunda.”
Abifashijwemo n’umuhanzi MC Galaxy wo muri Nigeria, Neza, ubusanzwe witwa Patricia Neza Masozera ni we munyarwandakazi ufatwa nk’umuhanzi mpuzamahanga wasinye bwa mbere mu nzu ya MCG Entertainment y’uyu Galaxy.
Neza yavuze ko amashusho ya ‘Uranyica’ yafatiwe mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayobowe na Abdias Laguerre. Urugendo yakoreye i Miami rwari urw’akazi k’umuziki, ndetse yabifashijwemo n’inzu asigaye akorana nayo muri Nigeria.
‘Uranyica’ imaze iminsi icurangwa kuri Radio zikomeye muri Nigeria harimo iyitwa Hot 99.5FM Owerri, HitFM Calabar, Space FM 90.1 Ibadan, Cool FM Abuja, Beat 99.9 FM PH n’andi maradiyo menshi. Nyuma yo gushyira hanze amashusho kandi yahise atangira kwamamara kuri Televiziyo mpuzamahanga by’umwihariko izikorera muri Nigeria.
Mc Galaxy yavuze ko yemeye gukorana indirimbo na Neza ku bw’impano ikomeye yamusanganye ndetse ubu yamusinyishije mu bahanzi bafashwa na label ye bwite yitwa Mcg Empire.
Yagize ati “Neza ni umuhanga, afite impano ikomeye ku buryo ahazaza he ari heza. Afite ijwi ryihariye, iyo umwumva uraryoherwa.”
Neza ni we muhanzi wa mbere wo hanze ya Nigeria usinyanye amasezerano na Mcg Empire ndetse ngo bizeye ko bizamuzamura ku rwego rukomeye.
Ati “Hano tuzamura impano zihishe, hari abahanzi baba barabuze ubafasha kuzamuka.” Yavuze ko indirimbo ye na Neza igomba gucurangwa kuri Televiziyo mpuzamahanga nka Trace na MTV Base.
Uretse Uranyica, Neza amaze gusohora izindi ndirimbo zirimo ‘Wish Is My Command’, ‘Burn It Down’, ‘Angel of Love’,‘Only God Knows’. Anazwiho ubuhanga mu kwigana no gusubiramo indirimbo z’abahanzi harimo nk’indirimbo ‘Stay’ ya Rihanna, iyitwa ‘Do It Like a Dude’ ya Jessie J n’izindi.
Ibyo wamenya kuri Neza…
Ni Umunyarwandakazi wavukiye i Kinshassa. Avuga indimi enye neza: Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ilingala. Akorera umuziki we i Toronto muri Canada ari naho abana n’abavandimwe be.
Mu bahanzi Neza yafatiyeho icyitegererezo mu muziki we harimo Koffi Olomide, Mbilia Bel, Wenge Music na Madilu System.
Uyu muhanzi avuga ko ijwi rye yumva ari impano yahawe n’Imana akwiye kwifashisha mu kuririmba rikagera hose ku Isi, kandi avuga ko yizeye ko bidatinze inzozi ze zizaba impamo, agahesha ishema u Rwanda.
Akora injyana zishingiye kuri R&B, Pop, Afro-Dancehall n’izindi zigezweho ziganjemo izituje.
Ku rubuga rwe rwa http://www.iamneza.com, Neza agira ati “Injyana nkora numva nifuza gukuramo umwimerere wanjye uhuza ubuzima nabayemo n’urukundo mfitiye umuziki, nkaba numva nifuza gukora ku mitima y’abantu by’umwihariko abafite amateka akomeye banyuzemo bose.”
Neza yagiye muri studio bwa mbere mu 2000, ari nabwo yakoze indirimbo ye ya mbere.
Indirimbo ya kabiri yumvikanyemo ni iyo yaririmbiyemo inyikirizo ‘Chorus’ umuhanzi w’umuraperi witwa ‘Kamillion’, iyi inaba imwe mu ndirimbo zatumye abantu benshi bamumenya.
Mu muziki we, Neza amaze gukorana n’abarimu bakomeye mu majwi barimo Melanie Fiona na Falconer Abraham bagiye bamufasha cyane mu kumuha inama zimufasha mu muziki.
Mu mujyi wa Toronto aho aba, Neza ubu akorana n’abatunganya indirimbo bazwi barimo abitwa Emerson Brooks, Mark James, Nyasha, Snaz, na Tronz.
Iyo hagize umubaza ku ijwi rye, Neza avuga ko ari umwimerere we. Benshi mu bagiye bamubaza umuhanzi yumva baririmba kimwe, wenda akomoraho ijwi n’imiririmbire, Neza asubizanya icyizere cyinshi ati “Nta n’umwe”!
Neza avuga ko amateka ye n’ubuzima yanyuzemo ari bwo akomoraho inganzo, ko yumva ko ejo hashize he hamutera imbaraga zo gukora cyane ngo yereke Isi ko “bishoboka ko umuntu yahindura inzozi impamo”.
Neza yabashije kuririmbaku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Kardinal Offishall, mu gitaramo cyaririmbwemo n’umuhanzi ukomeye w’Umufaransa witwa Kaysha.
Mu 2012, Neza yahawe igihembo cya “Best Female Artist”, mu marushanwa ya African Entertainment Awards yabereye muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO