Yifashishije indirimbo ye nshya yise ‘Tambola’, Neza ari gucurangwa ku maradiyo anavugwa mu bitangazamakuru byo muri Canada, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Toronto Rappers.
Inacurangwa kandi muri Nigeriya, mu Burundi n’ahandi. Mu Rwanda, iyi ndirimbo ye ‘Tambola’ yatoranyijwe mu nshya zizaca kenshi muri iyi minsi kuri Televiziyo ya TV10, mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Xposed, kiba buri wa Gatatu saa cyenda n’igice z’umugoroba na buri wa Gatandatu saa mbiri z’umugoroba.
Iyi ndirimbo Tambola, Neza yayisohoye mu majwi no mu mashusho mu ntangiriro za Mata 2016. Muri iyi ndirimbo Neza aririmba mu Cyongereza n’Ilingala, nk’ururimi rwa kabiri avuga.
Iheruka kuba iya mbere, kuri Televiziyo y’u Rawnda, ku rutonde rw’indirimbo nziza z’abahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze, mu kiganiro Ishusho ku Muziki Nyarwanda-IKN.
Uretse Tambola, Neza amaze gusohora izindi ndirimbo zirimo ‘Wish Is My Command’, ‘Burn It Down’, ‘Angel of Love’,‘Only God Knows’. Anazwiho ubuhanga mu kwigana no gusubiramo indirimbo z’abahanzi harimo nk’indirimbo ‘Stay’ ya Rihanna, iyitwa ‘Do It Like a Dude’ ya Jessie J n’izindi.
Uyu muhanzi avuga ko ijwi rye yumva ari impano yahawe n’Imana akwiye kwifashisha mu kuririmba rikagera hose ku Isi, kandi avuga ko yizeye ko bidatinze inzozi ze zizaba impamo, agahesha ishema u Rwanda.
Akora injyana zishingiye kuri R&B, Pop, Afro-Dancehall n’izindi zigezweho ziganjemo izituje.
Ku rubuga rwe rwa http://www.iamneza.com, Neza agira ati “Injyana nkora numva nifuza gukuramo umwimerere wanjye uhuza ubuzima nabayemo n’urukundo mfitiye umuziki, nkaba numva nifuza gukora ku mitima y’abantu by’umwihariko abafite amateka akomeye banyuzemo bose.”
Neza yagiye muri studio bwa mbere mu 2000, ari nabwo yakoze indirimbo ye ya mbere.
Indirimbo ya kabiri yumvikanyemo ni iyo yaririmbiyemo inyikirizo ‘Chorus’ umuhanzi w’umuraperi witwa ‘Kamillion’, iyi inaba imwe mu ndirimbo zatumye abantu benshi bamumenya.
Mu muziki we, Neza amaze gukorana n’abarimu bakomeye mu majwi barimo Melanie Fiona na Falconer Abraham bagiye bamufasha cyane mu kumuha inama zimufasha mu muziki.
Mu mujyi wa Toronto aho aba, Neza ubu akorana n’abatunganya indirimbo bazwi barimo abitwa Emerson Brooks, Mark James, Nyasha, Snaz, na Tronz.
Iyo hagize umubaza ku ijwi rye, Neza avuga ko ari umwimerere we. Benshi mu bagiye bamubaza umuhanzi yumva baririmba kimwe, wenda akomoraho ijwi n’imiririmbire, Neza asubizanya icyizere cyinshi ati “Nta n’umwe”!
Neza avuga ko amateka ye n’ubuzima yanyuzemo ari bwo akomoraho inganzo, ko yumva ko ejo hashize he hamutera imbaraga zo gukora cyane ngo yereke Isi ko “bishoboka ko umuntu yahindura inzozi impamo”.
Neza yabashije kuririmbaku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Kardinal Offishall, mu gitaramo cyaririmbwemo n’umuhanzi ukomeye w’Umufaransa witwa Kaysha.
Mu 2012, Neza yahawe igihembo cya “Best Female Artist”, mu marushanwa ya African Entertainment Awards yabereye muri Canada.
Kanda hano urebe indirimbo Tambola ya Neza:



















TANGA IGITEKEREZO