00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

New York: Umuhanzi Somi, ufite inkomoko mu Rwanda, yasinye muri Sony Music

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 27 August 2013 saa 06:35
Yasuwe :

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba Somi, umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, w’imyaka 32, wamamaye mu njyana ya Jazz yasinye amasezerano n’inzu ikomeye ku isi mu by’umuziki ya Sony Music.
Iyi nzu yakoranye n’ibyamamare nka Alicia Keys, Backstreet Boys, Boney M., Bow Wow, Brandy, Calvin Harris, Celine Dion, Chris Brown, Ciara, Britney Spears, Justin Timberlake, Michael Jackson , Miley Cyrus, Pink, R. Kelly, Taylor Swift, Whitney Houston n’abandi. (…)

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, no mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba Somi, umuhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, w’imyaka 32, wamamaye mu njyana ya Jazz yasinye amasezerano n’inzu ikomeye ku isi mu by’umuziki ya Sony Music.

Iyi nzu yakoranye n’ibyamamare nka Alicia Keys, Backstreet Boys, Boney M., Bow Wow, Brandy, Calvin Harris, Celine Dion, Chris Brown, Ciara, Britney Spears, Justin Timberlake, Michael Jackson , Miley Cyrus, Pink, R. Kelly, Taylor Swift, Whitney Houston n’abandi.

Somi ari kumwe n'icyamamare mu njyana ya RnB Joe
Inyubako Sony Music ikoreramo

Somi, ubusanzwe witwa Laura Kabasomi Kakoma, ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma; akaba afite inkomoko ku mubyeyi w’Umugande n’Umunyarwandakazi. Yavukiye anakurira i Champaign, Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu bijyanye n’umuziki, mu 2009 yasohoye Album ye ya mbere yise "If the Rain Comes First" yaje kuba iya kabiri ku rutonde rwa Album zakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Billboard World Music charts). Iyi Album kandi yaje kuza ku rutonde rw’Album 20 za mbere zo mu njyana ya Soul/R&B kuri Amazon.com.

Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi nzu yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Kanama 2013, Somi, wamamaye cyane mu njyana ya Jazz yasinye aya masezerano mu cyumweru gishize i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.

Muri iri tangazo, Sony Music yatangaje ko mu 2014 izashyira hanze Album nshya y’uyu muhanzi.

Somi aririmba abyina kinyarwanda

Mu by’amashuri, Somi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’ubuhanzi, yavanye muri New York University’s Tisch School of the Arts.

Kuri ubu umwanya munini Somi akunze kwibera i Lagos muri Nigeria no mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yahawe ibihembo byinshi bijyanye n’ubuhanzi akora.

Somi abaye umwe mu bahanzi ba mbere bakora injyana ya Jazz muri Okeh Records basinye muri Sony Music
Mu 2009, Somi yasinyanye amasezerano n'inzu itunganya umuziki ya ObliqSound ari naho yakoreye Album "If The Rains Come First" yaje gusohorera muri Amerika y'Amajyaruguru

If The Rains Come First, imwe mu ndirimbo Somi aririmbamo Ikinyarwanda [2:41’]:

Reba amashusho Somi ari kuririmba:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages